• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Ubutasi bwa Amerika bwavuze ko ubushinwa buteje akaga gakomeye nyuma y’intambara ya 2 y’Isi

Umwanditsi
December 4, 2020

Umutegetsi wo hejuru wo mu butasi bw’Amerika avuga ko Ubushinwa ari bwo “bwa mbere buteje ibyago bikomeye cyane kuri demokarasi n’ubwisanzure” kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira.

Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru Wall Street Journal, John Ratcliffe ukuriye ubutasi bw’Amerika yavuze ko Ubushinwa burimo kongera ingufu zabwo mu kwiba amabanga y’Amerika ubundi bugasimbura ibigo by’Amerika ku isoko.

Ubutegetsi bwa Trump bwafashe umurongo wo kutajenjekera Ubushinwa, harimo no gushyiraho imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa. Bwanashinje Ubushinwa kwiba umutungo bwite wo mu by’ubwenge w’Amerika.

Ubushinwa ntabwo burasubiza. Ariko, bwamaganye bikomeye ibikorwa by’Amerika byo gushyira imisoro ku bicuruzwa byabwo ndetse n’umuhate w’Amerika wo gutuma kompanyi ikomeye y’itumanaho ya Huawei idakorera muri Amerika.

Bwana Ratcliffe yaburiye ko Ubushinwa burimo kwitegura guhangana n’Amerika kandi ko bushaka gutegeka isi “mu rwego rw’ubukungu, mu gisirikare no mu ikoranabuhanga”.

Bimwe muri ibyo Bwana Ratcliffe yavuze bihuye n’ibyavuzwe mbere n’umunyamabanga wa leta y’Amerika Mike Pompeo ndetse n’ibyavuzwe na Christopher Wray, umukuru w’urwego rw’ubutasi bw’imbere muri Amerika (FBI).

Ariko, anavuze ibyo mu gihe Ubushinwa bwongereye ibikorwa byo kotsa igitutu Australia, inshuti y’Amerika, butangaza urutonde rw’uburyo bushaka ko Australia ihindura imyitwarire yayo, bunashyiraho imisoro kuri divayi iva muri Australia. Ndetse bushotora na Australia ku bijyanye n’ibirego ku basirikare bayo byo guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Afghanistan.

Hua Chunying, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, mbere yaho ku wa gatatu, yari yashinje Amerika “gutangiza ibikorwa bitandukanye by’ikandamiza ku Bushinwa”. Yongeyeho ko ibyo biva ku “ngengabitekerezo irimo kubogama gukomeye n’uburyo bwo gushaka kugenga Ubushinwa”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru akoresha buri munsi, Madamu Chunying yagize ati: “Hari imvugo yo mu Gishinwa [igira iti]… ‘amaso abona icyo ubwonko butekereza'”.
“Twizeye ko Amerika… izareka kubona buri muntu wese nkaho ari maneko”.

Ratcliffe yavuze iki nyirizina?

Uyu mukuru w’ubutasi bw’Amerika yavuze ko Ubushinwa bwasimbuye Uburusiya mu kuba igihugu kiri kwibandwaho mu bikorwa by’Amerika byo kuburizamo ubutasi bw’amahanga (counter-intelligence/contre-espionage).

Yavuze ko Ubushinwa burimo gukora ubutasi mu rwego rw’ubukungu, bugamije “kwiba, kwigana no gusimbura”.

Yatanze urugero rwa kompanyi yo mu Bushinwa ikora ingufu z’amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi) akomoka ku muyaga, yahamwe no kwiba amabanga ya kompanyi bakora bimwe yo muri Amerika. Ikagenda ikagurisha mu mahanga, mu gihe iyo yo muri Amerika yatakaje agaciro nk’umunyamigabane ikanirukana abakozi.

Yavuze ko umutungo bwite mu by’ubwenge wo muri Amerika ufite agaciro ka miliyari 500 z’amadolari wibwa buri mwaka. Yavuze ko ibikobwa bya FBI byo guta muri yombi Abashinwa ibashinja kwiba ubushakashatsi bisigaye biba kenshi.

Ndetse ngo n’Ubushinwa bwari bumaze igihe buriha uwari ukuriye ishami ry’ubutabire (chimie/chemistry) ryo kuri Kaminuza ya Harvard amadolari 50,000 buri kwezi, mbere yuko uwo mugabo atabwa muri yombi muri uyu mwaka.

Bwana Ratcliffe nkuko BBC ibitangaza, yanashinje inzego z’ubutasi z’Ubushinwa gushyira inenge mu bikoresho by’ikoranabuhanga bicuruzwa na kompanyi z’ikoranabuhanga zikomeye zo mu Bushinwa zirimo nka Huawei.

Yavuze ko ibihugu by’inshuti z’Amerika bikoresha ikoranabuhanga ry’Ubushinwa bitazajya bisangizwa amakuru y’ubutasi bw’Amerika.

Yavuze ko amakuru y’ubutasi bw’Amerika agaragaza ko Ubushinwa bwakoze “igerageza ku bantu” mu ngabo z’Ubushinwa rigamije gukora abasirikare “bafite imiterere y’umubiri iteye imbere kurushaho”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga