• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi-Runda: Moto 17, abantu babarirwa muri 50 batangiye Noheli bari inyuma y’ingo zabo

Umwanditsi
December 24, 2020

Mu ijoro ry’uyu wa 24 Ukuboza 2020, guhera ku I saa mbiri Polisi ifatanije n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu murenge wa Runda, bakoze umukwabu ugamije kubahirisha amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho asaba ko buri muntu agomba kuba yageze aho ataha I saa mbiri z’ijoro. Abayarenzeho bafashwe kandi igikorwa kirakomeza.

Abafashwe bose bari mu byiciro bitandukanye. Abagabo n’abagore, abakuze n’abakiri abasore, aho bose bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Runda barenze ku mabwiriza yo kuba basabwa kutarenza I saa mbiri z’ijoro bakiri mu nzira.

Mu bafashwe, harimo abatari bake yaba mu mvugo ndetse n’imyifatire bigaragara ko bari bahembutse ( basomye kumarwa). Bose uko babarirwa muri 50, kugera hafi I saa tanu z’ijoro bari mu kibuga cy’umupira cya Ruyenzi, aho bashyizwe nk’abantu bananiwe kubahiriza amabwiriza y’I saha ntarengwa isabwa kuba umuntu ari aho ataha.

Mu butumwa Polisi ndetse n’ubuyobozi bahaga abafashwe bageze mu kibuga, babasabaga kumenya kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta kuko biri mu nyungu ya buri wese, ko kwirinda no kurinda abandi bitangirira mu guha agaciro ibisabwa buri muntu hagamijwe kwirinda kwandura no kwanduza icyorezo cya Coronavirus.

Mu gihe hashyizwe imbaraga mu kubahirisha amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, asaba ko buri wese agomba kuba aho ataha ku I saa mbiri nkuko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri iheruka, Polisi ndatse n’ubuyobozi bahuriye muri iki gikorwa, bibukije abafashwe ko ntawe ukwiye kuba Nyirabayazana wo gukwirakwiza icyorezo no kwica amabwiriza yashyizweho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga