• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Amateka y’Abasangwabutaka muri Australia yatumye indirimbo yubahiriza Igihugu ivugururwa

Umwanditsi
January 1, 2021

Abaturage ba Australia kuva uyu munsi tariki ya mbere ya 2021 baratangira kuririmba indirimbo y’Igihugu ivuguruye nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe atangaje impinduka mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 31 Ukuboza 2020.

Iyi ndirimbo ntwabwo izongera guhabwa agahimbano ka “Young and Free”, ni mu muhate ugamije kubahiriza amateka maremare y’abasangwabutaka muri iki gihugu.

Izi mpinduka zatangajwe bitunguranye ariko benshi mu bagize guverinoma na rubanda bagaragaje kuzishyigikira. Minisitiri w’intebe Scott Morrison yavuze ko yizeye ko izi mpinduka zizatuma habaho “umwuka w’ubumwe“.

Hari abantu bari batuye ubutaka bwa Australia imyaka ibihumbi za mirongo mbere y’uko ikolonizwa n’abazungu b’Abongereza baje kuhatura mu kinyejana cya 18.

Umurongo wakuwe mu ndirimbo y’igihugu, ubundi yitwa ‘Advance Australia Fair’, ni uvuga ngo “For we are young and free”. Ahubwo bazajya baririmba bati: “For we are one and free”.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 hari abategetsi bamwe baho bari basabye ko haba impinduka kuko amagambo amwe y’iyi ndirimbo yirengagiza umuco w’ababanje hano.

Morrison yavuze ko izi mpinduka “ziha agaciro urugendo igihugu cyaciyemo. Zirashimangira inkuru y’abasokuruza barenga 300 n’indimi zitandukanye kandi ko turi igihugu cy’urunyurane rw’imico ku isi”.

Anthony Albanese ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi yatangaje ko ashyigikiye izi mpinduka avuga ko buri wese “zikwiye kumutera ishema…”.

Mu myaka ya vuba nkuko BBC ibitangaza, Australia yateye intambwe zikomeye mu kwemera amateka y’abasangwabutaka no kubakira mu mico na politiki y’igihugu. Mu kwezi kwa 12, bwa mbere ikipe y’igihugu ya Rugby yaririmbye indirimbo y’igihugu mu rurimi rw’abasangwabutaka. Bayirirmbye mu rurimi rw’aba Eora – bakomoka muri Sydney, nyuma bayiririmba mu cyongereza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga