• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Ingabire Victoire Umuhoza yatanze ikirego mu buyobozi bwa Twitter ku bamwiyitiriye

Umwanditsi
January 5, 2021

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Ingabire Victoire Umuhoza, akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya DALF ritaremerwa, yatangaje ko yandikiye ubuyobozi bw’ikigo nkoranyambaga Twitter ku mpamvu avuga z’abakoze Twitter mu mazina ye.

Madamu Ingabire Victoire Umuhoza, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yasabye Twitter kumutabara kubera ubutumwa buri kuri konti ye ya twitter ariko we akavuga ko atari ubwe nyamara buriho n’ifoto ye.

Uyu munyapolitiki kandi yabwiye BBC ko iyo konti imwigana biboneka ko yakozwe n’abantu b’abahanga ngo kuko bitoroshye kumenya ko atari iye by’ukuri. Avuga kandi ko abona ari ubundi buryo bushya bwo kwibasira abatavuga rumwe na Leta.

Mu kiganiro yahaye BBC yavuze ko ngo hari umuntu witije ifoto ye, anitiza amazina ye, anatangaza ubutumwa abeshya Abanyarwanda ko ngo agiye gusaba imbabazi abanyarwanda, ko agiye kuzisaba mu izina rya nyina kubera abantu yishe, ko kandi ngo atazongera gufatanya n’abo kwa Rwigara na Me Ntaganda, ko kandi yasheshe n’ishyaka. Ibi byose Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko  nta nakimwe cy’ukuri kirimo.

Ingabire Victoire Umuhoza, avuga ko atabashije kumenya uwaba yitije cyangwa se yakoresheje twitter ye mu mazina ye, gusa avuga ko amaze kubimenyera, ko hari abantu biyitirira amazina n’abamutuka, ko ibyabaye bitamutangaje. Avuga kandi ko atari Konti ye binjiyemo, ko ahubwo ari indi isa n’iye bakoze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga