• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
24/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
24/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
24/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Ubuhamya bw’umugore warebanye bwa nyuma na Nyina mu maso apfa, bombi bari barwaye Covid-19

Umwanditsi
January 6, 2021

Umugore warebye nyina ari gupfa iruhande rwe aho nawe yari arwariye mu bitaro nyuma y’uko bombi bafashwe na Covid-19, arasaba abantu kwitwararika amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Maria Rico w’imyaka 76 w’ahitwa Leicestershire mu Bwongereza yavanyemo icyuma kimuha umwuka kugira ngo avugishe umukobwa we bwa nyuma – nubwo yari azi ko ibi byihutisha urupfu rwe.

Anabel Sharma avuga ibi bihe nk’ibiteye agahinda, ariko akavuga ko yishimira ko nyina atapfuye ari wenyine. Niwe watangaje ifoto ya nyuma bari kumwe ngo akangurire abantu kwirinda iyi virus.

Sharma, avuga ko nyina yapfuye hashize hafi iminota 30 avanyemo ‘mask’ imuha umwuka ngo amusezere. Ati: “Mama yabasabye ko bamuvanamo ‘mask’ baramubwira ngo ‘nituyivanamo biraba birangiye. Nturi bumare akanya. Yaravuze ati ‘Yego, ibyo ndabizi ariko ntakundi”.

Sharma w’imyaka 49 arakomeza ati: “Twamaze nk’iminota itanu akibasha kuvuga, maze nyuma atakaza ubwenge. “Yatubwiye ko nta bwoba afite bwo gupfa, ko yiteguye. Yambwiye ko ngomba kurwana bikomeye kuko mfite abana mu rugo”.

Maria Rico yabanaga n’umukobwa we, umukwe we n’abuzukuru be batatu.

Mushiki wa Sharma witwa Susana nawe yemerewe kuba ari aho yambaye imyenda irinda umuntu kwandura. Ati: “Twari tumufashe kugeza ku mwuka we wanyuma.
“Byatumye numva ntekanye kumva ko turi kumwe nawe, kandi nawe byamuteye kumva amerewe neza”.

Madamu Maria Rico yabanaga mu nzu n’umukobwa we Sharma, umugabo we n’abuzukuru be batatu Noah w’imyaka 10, Isaac 12, na Jacob,22.

Sharma avuga ko akeka ko umwe mu bahungu be yanduye coronavirus ku ishuri maze ikaza “ikuzura mu rugo” mu buryo bwihuse “biteye ubwoba”. Ati: “Nasaba abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kandi bagatekereza ku bandi”.

Coronavirus yakwiriye mu muryango wabo, buri umwe mu baba mu rugo bayimusanzemo.

Sharma na nyina bashyizwe mu bitaro bya Leicester Royal Infirmary ku munsi umwe mu kwezi kwa 10, nyina Maria Rico yapfuye tariki 01 z’ukwa 11 umwaka ushize wa 2020.

Sharma nkuko BBC ibitangaza, yakurikiranye imihango yo gushyingura nyina iri kuba kuri video kuko yari akiri mu bitaro.

Maria Rico abe bavuga ko yari “umukecuru w’igitangaza”.

N’ubu we aracyahabwa umwuka aho ari kwitabwaho mu rugo kuko ibihaha bye byangijwe n’iyi virus. Ati: “{Mama} yari azi neza ko atazakira iyi ndwara kandi yari yabonye ubuvuzi buhagije.” Avuga ko nyina yari “umukecuru w’igitangaza” wari umuntu w’umunyembaraga cyane”.

Maria Rico n’umukobwa we Anabel Sharma bombi bashyizwe mu bitaro bya Leicester Roya ku munsi umwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga