• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
05/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri

Abategetsi 4 bakomeye ba Zimbabwe bafatiwe ibihano na Leta y’Ubwongereza

Umwanditsi
February 1, 2021

Ubwongereza bwatangaje ibihano bwafatiye abategetsi bakomeye 4 bashinzwe umutekano muri Zimbabwe. Abo bategetsi bashinjwa ihohotera rikomeye rifatiye ku burenganzira bwa muntu, harimo urupfu rw’abantu 23 bari mu myigaragambyo yo kwamagana Leta.

Ibyo bihano bibuza abo bategetsi bane gukandagiza ikirenge ku butaka bw’Ubwongereza, no kudashobora gushyira cyangwa se kunyuza amafaranga yabo mu mabanki y’icyo gihugu.

Ibyo biri mu rwego rwo gushishikariza abategetsi b’icyo gihugu gutunganya neza ibyerekeye ubutunzi/ubukungu na politike. Ni byo bihano bya mbere Ubwongereza bufashe ku giti cyabwo kuva buvuye mu muryango w’ubumwe bw’Ubulayi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Abafatiwe ibyo binaho ni Owen Ncube, Minisitiri ushinzwe umutekano, Isaac Moyo, umunyamabanga mukuru w’ibiro bishinzwe iperereza, Godwin Matanga, umuyobozi mukuru w’igipolisi cy’igihihu na Anselem Snyatwe, uyoboye ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Dominic Raab, yamenyesheje ko ibyo bihano bitanze ubutumwa busobanutse ku bakoze uguhohotera kugayitse ry’uburenganzira bwa muntu, harimo iyicwa ry’Abanyazimbabwe ntacyo bazira, ko bazabibazwa.

Minisiteri ishinzwe ububanyi n’amahanga imenyesha ko irimo gukurikirana abakoze amabi akomeye ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu kuva Perezida Emmerson Mnangagwa afashe ubutegetsi mu mwaka w’i 2017.

Ayo mabi nkuko VOA ikomeza ibitangaza, arimo ikandamizwa ryakorewe abari mu myigaragambyo mu kwezi kwa mbere mu mwaka w’i 2019, aho yatumye abantu 17 bahasiga ubuzima, hamwe n’umwuka mubi wa nyuma y’amatora yo mu kwezi kwa munani mu mwaka w’i 2018 byahitanye abantu barindwi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5905 Posts

Politiki

4156 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga