• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Muhanga: Batiriye intebe muri Kiriziya ngo bagabanye ubucucike bw’abanyeshuri ariko biracyari ikibazo

Umwanditsi
February 4, 2021

Ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuli ribanza rya Biti riherereye mu murenge wa Nyamabuye buravuga ko kubera ubucucike bw’abanyeshuri bafite muri uyu mu mwaka bahisemo kujya gutira intebe ndetse n’ameza kugirango babashe kwigisha abana. Gusa, ikibazo cy’ibyumba nacyo ni ingorabahizi.

Kayijire Florent uyobora iki kigo avuga ko bafite inyubako zidahagije ku buryo batiye inyubako kiriziya Gatorika ariko mu mwaka wa 4 ho hari ubucucike cyane. Ibi bituma abana biga batisanzuye, imikoro bahawe nayo ntibayikore neza kubera ko kwandika bibagora. Uyu muyobozi, avuga ko babonye intebe bakanubakirwa ibindi byumba byafasha kubera ko n’intebe bafite ari izo batiriye.

Yagize ati” Nkuko mubibona dufite abana benshi biga mu mwaka wa kane niho ubona biganje cyane kuko usanga intebe yicaraho abana 5 cyangwa 6 bityo bigatuma biga batisanzuye, bigatuma umwarimu atabaha igihe kingana cyo kubageraho ndetse nabo ntabwo bisanzura ngo bakore imyitozo ariko nibura tubonye ibindi byumba bishya byadufasha”.

Abarimu bigisha mu myaka ya 3 n’uwa 4 bavuga ko bafite ubucucike bwinshi kuko abana bakwiye kwicara ari batatu ku ntebe ariko kubera imiterere y’icyumba bigatuma abana biga nabi kubera ko batabasha kwandika bisanzuye no kuva mu myanya yabo bagiye hanze ku bwiherero ndetse no mu gihe cy’imyitozo bikabagora, umwalimu igihe akosora nabwo biramugora kuko bafite n’igihe gito cyo kuba bari kumwe naba bana.

Umwe muri aba yagize ati” Murabibona ko intebe yakagombye kwicarwaho n’abana 3 cyangwa 2 mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko urabonako hari ahicaye abarenga uwo mubare kuko ari 5 na 6 bityo rero bigatuma abana biga nabi, no kwandika birabagora ukongeraho ko usabye uruhusa agiye ku bwiherero bose bagomba guhaguruka kugirango abone uko asohoka mu ntebe. Natwe abarimu biratugora kubera ko bose ntabwo tubageraho kuko dufite imibare ikabije y’abanyeshuli mu ishuli rimwe, aho biga igitondo n’ikigoroba bose usanga ari 90″.

Ndagijimana Theoneste urerera muri kino kigo, avuga ko iki kigo gikundwa n’ababyeyi benshi kandi kinayobowe neza, asaba ko nibura bakwiye kongera ibyumba byo kwigiramo bikagabanya ubucucike.

Yagize ati” Iki kigo ni cyiza kandi kigisha neza abana. Ubona ko abandi babyeyi bahakunda kuko banavuga ko kiyobowe neza bigatuma abafite abana bose bifuza kurerera muri iki kigo gusa bishobotse bakongererwa ibyumba abana bakiga neza bisanzuye”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imiyoborere myiza, Mukagatana Fortune avuga ko ubucucike bugaragara burimo gushakirwa umuti. Ahamya ko hagiye kuboneka intebe ndetse n’amashuli mashya akazafasha kwakira abana bayegereye bajyaga ku bindi bigo, gusa ngo birasaba gukomeza kwihangana ariko no gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Fortune ati “Nibyo hari ahagaragara ubucucike ku ntebe ariko turimo gukoresha intebe kugirango tuzibahe maze abana bige neza ndetse hariyongeraho ko ibigo by’amashuri bishya bitaratangira gukoreshwa nabyo nibimara kuzura ababituriye bose bazabijyanwaho bityo bigabanye ubucukike mu gihe ibigo bizaba byamaze kwakira abana begereye ibigo bibegereye”.

Mu karere ka Muhanga harimo kubakwa ibigo bishya byinshi byitezweho kugabanya ubucucike bugaragara mu bigo by’amashuri abanza n’Ayisumbuye, gusa iki kigo cy’ishuli ribanza gifite abanyeshuri 600 bigira mu byumba 9 gusa.

AKIMANA Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga