• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Abaturage muri DR Congo I Butembo batangiye gukingirwa Ebola

Umwanditsi
February 16, 2021

Mu gice cy’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hatangiye igikorwa cy’ikingira ku banyagihugu nyuma y’aho icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri aka karere nkuko bivugwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO.

Abategetsi muri DR Congo, batangaza ko abantu bane aribo bamaze kwandura iki cyorezo cya Ebola kuva cyongeye kugaragara kuwa 07 Gashyantare 2021 mu karere ka Butembo.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ritangaza ko abakozi bo mukigo cy’ubuzima muri ako karere habonetsemo umuntu umwe wa mbere wanduye aribo bahereyeho gukingira.

Icyorezo cya Ebola muri DR Congo, byari byatangajwe ko kitakirangwa muri iki gihugu kuva mu kwezi kwa Gatandatu k’umwaka ushize wa 2020. Cyari kimaze kwica abantu 2,287 kuva mu mwaka wa 2018 ubwo cyadukaga.

Doze zigera ku 8,000 z’urukingo rwa Ebola zari zasigaye igihe iki cyorezo byatangazwaga ko cyarangiye nizo zirimo guhabwa abaturage muri iki gihe nkuko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru. Ervebo, nirwo rukingo rwa Ebola rwemejwe bwa mbere n’ikigo cya Amerika gishinzwe iby’imiti n’ibiribwa( FDA) mu kwezi kwa Cumi na Kabiri kwa 2019.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga