• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Inzego z’umutekano zishe abaturage 2 bari mu myigaragambyo mu gihugu cya Myanmar

Umwanditsi
February 20, 2021

Abantu babiri bishwe n’urusasu abashinzwe umutekano muri Myanmar barashe ku bigaragambya bamagana abasirikare bahiritse ubutegetsi bwatowe na rubanda taliki yambere ukwezi kwa kabiri.

Abasirikare n’abapolisi bagera kuri 500 bahuriye mu mujyi wa Mandalay bakoresha amasasu, ibyuka biryana mu maso n’ibimodoka bimisha amazi afite ingufu mu rwego rwo gutatanya abigaragambyaga. Uretse abantu babiri baguye muri izo mvururu abandi 20 bakomerekeyemo.

Nkuko abanyamakuru bakorera muri icyo gihugu babivuga, abasirikare bashushubikanije abigaragambya, abanyamakuru n’abaturage bahasanzwe babarasa umugenda ibisasu bitera imyotsi iryana mu maso.

Inzego z’umutekano ziragenda zirushaho gukoresha ingufu ku bigaragambya banze gutezuka ku bikorwa byabo kuva inzego za gisirikare zitaye muri yombi umuyobozi watowe n’abaturage Aung San Suu Kyi n’ibidi byegera bye taliki ya mbere ukwezi kwa kabiri. Kuva icyo gihe nkuko VOA ibitangaza, igisirikare cyatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu kumara igihe cy’umwaka umwe, kivuga ko amatora yabaye muri Myanmar mu kwa cumi na kumwe umwaka ushize yibwe.

Kuva abo bayobozi bafungwa, nta munsi w’ubusa abigaragambya babarirwa mu bihumbi batigabiza imihanda bakerensheje amategeko y’umukwabu yashyizweho n’igisirikare. Bagenda bitwaje amafoto ya Suu Kyi batoreye kuyobora icyo gihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga