• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Ambasaderi uherutse kwicirwa muri DR Congo yashyinguwe iwabo mu Butaliyani

Umwanditsi
February 25, 2021

Ubutaliyani bwashyinguye mu cyubahiro umurambo wa nyakwigendera Luca Attanasio, ambasaderi wabwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wiciwe kuwa mbere hafi y’umujyi wa Goma.

Baherekejwe n’umuziki w’icyunamo cy’abapfuye w’umuhanzi Chopin, abasilikali bo mu mutwe witwa “carabiniers” ni bo bari bahetse imirambo y’ambasaderi Luca Attanasio n’uwari ushinzwe umutekano we Vittorio Iacovacci, nawe wari mugenzi wabo, bayigeza muri basilika y’i Roma yitwa Sainte-Marie des Anges. Amasanduku yarimo imirambo yari yorosheho ibendera rya Repubulika y’Ubutaliyani.

Misa yo gusezera kuri banyakwigendera yasomwe na Cardinal Angelo De Donatis, vikeri wa Papa Fransisko muri diyosezi ye ya Roma. Hari imiryango yabo, minisitiri w’intebe Mario Draghi n’abaminisitiri be, perezida wa Sena na perezida w’Umutwe w’Abadepite, n’abagaba b’ingabo z’igihugu. Kubera icyorezo cya virusi ya Corona, abaturage, bari baje ari benshi, bo bakurikiriye misa hanze ya kiliziya. Misa kandi yahitaga no kuri radiyo-televiziyo ya leta RAI.

Mu nyigisho ye, Cardinal De Donatis yavuze, ati: “Dufatanye twese dusengere amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n’ibindi bihugu byose byajengerejwe n’intambara n’ubwicanyi”.

Hagati aho, nkuko VOA ibitangaza, guverinoma y’Ubutaliyani yasabye ku mugaragaro Umuryango w’Abibumbye na PAM, ishami ryawo ryita ku biribwa ku isi, gukora anketi yimbitse ku rupfu rw’ambasaderi Luca Attanasio, Vittorio Iacovacci, n’umushoferi wari ubatwaye, Mustafa Baguma Milambo, wari ufite imyaka 56 y’amavuko.

By’umwihariko, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubutaliyani, Luigi Di Maio, yavugiye imbere y’inteko ishinga amategeko ko batumva ukuntu ambasaderi Attanasio yari mu modoka ya PAM isanzwe kandi afite izindi ebyiri zitamenwa n’amasasu yari asanzwe akoresha muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Guverinoma y’Ubutaliyani nayo ubwayo yohereje muri Congo abagenzacyaha n’abashinjacyaha bayo gukora anketi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga