• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Gutubura imbuto y’ibigori byagabanije iyatumizwaga hanze y’Igihugu

Umwanditsi
March 2, 2021

Umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB mu karere ka Muhanga, Ruhango na Kamonyi, avuga ko ku kigero cya 90%, u Rwanda rumaze kwihaza ku mbuto y’ibigori yatumizwaga hanze y’Igihugu. Abashakashatsi ba RAB, bamaze kubona imbuto 7 zituburirwa ku butaka bw’u Rwanda kandi buri imwe ishobora kwera hejuru ya Toni 7 kuri Hegitari. Ni imbuto zishobokanye n’ubutaka bw’ibice bitandukanye by’Igihugu.

Kayumba John, umukozi wa Sitasiyo ya RAB ishinzwe akarere ka Muhanga, Ruhango na Kamonyi yabwiye intyoza.com ko u Rwanda rugeze ku kigero cya 90 % mu kwihaza ku mbuto y’ibigori, ko ndetse abahinzi batagihangayika mu gihe cy’ihinga nka mbere ubwo wasangaga kenshi imbuto itinda kubageraho kuko yatumizwaga hanze y’Igihugu.

Avuga ko abashakashatsi ba RAB babonye imbuto z’ibigori zizewe ziri mu moko 7 zibereye ikirere cy’u Rwanda, imisozi miremire, imigufi n’iringaniye kandi zose zera neza mu gihe zahinzwe neza, zahingiwe igihe kandi ku ntera nziza, zahawe ifumbire y’imborera, zahawe imvaruganda kandi zarwanijweho indwara n’ibyonnyi.

Mu karere ka Kamonyi, ubutubuzi bw’ibigori bukorerwa mu gishanga cya Rwabashyashya ku buso bugera kuri Hegitari 85 ndetse n’indi site ya Hegitari 140 iriho ibigori bishobora kujyanwa guhingwa mu majyaruguru y’u Rwanda.

Kayumba, avuga ko gutubura izi mbuto z’ibigori bisaba ubwitonzi n’ubuhanga kuko ngo agakosa gato gashobora kwangiza byinshi. Avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga mu karere ka Kamonyi hatuburiwemo imbuto ebyiri arizo; RHM 1409 ihingwa mu misozi migufi n’iciriritse ndetse na RHM 1520 ihingwa mu misozi miremire.

Kayumba John/RAB Stastion ya Muhanga, Ruhango na Kamonyi.

Ku bijyanye n’imihingire y’ibigori, avuga ko nta mpinduka zidasanzwe zabaye uretse gusa mu bijyanye no kuba imbuto itagitumizwa hanze y’Igihugu, ibintu avuga ko byatumye abahinzi batakigira impungenge ku buziranenge bw’imbuto bahabwa kuko iba yatuburiwe ku butaka bw’u Rwanda, ikabikwa neza kandi ikabagereraho igihe.

Dukuze Eugenie, Agoronome ufasha abahinzi mu kubakurikirana mu mihingire yabo ya buri munsi, avuga ko gutuburira imbuto mu Rwanda byazanye impinduka mu buhinzi kuko ngo mbere hari ubwo bateguraga imirima kare biteguye guhinga ariko ugasanga imbuto zitinze kubageraho kubera zavaga hanze, ibintu ngo byanatumaga umusaruro uba muke cyangwa se rimwe na rimwe ukabura kubera gutinda guhinga.

Dukuze Eugenie, Agoronome ufasha abahinzi.

Mukiza Justin, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Kamonyi avuga ko ubutubuzi bw’imbuto y’ibigori bukorerwa mu gishanga cya Rwabashyashya ndetse n’icya Bishenyi bwatanze Toni zisaga 500 umwaka ushize wa 2021, akavuga ko kubera uyu mwaka ahatuburirwa hiyongereye bateganya ko n’umusaruro uzaba mwishi ku kigero kirenga toni 700.

Imbuto ituburirwa ku buso bw’akarere ka Kamonyi, avuga ko intego ari uko ubuso bwiyongera bityo bagahaza abahinzi b’Intara yose y’Amajyepfo ndetse n’Igihugu muri rusange ku buryo buri muhinzi atagira ikibazo cyo kubona imbuto y’ibigori.

Mu karere ka Kamonyi kugeza ubu hari ibishanga birenga 10 bihingwamo ibigori ku buso bunini. Zimwe mu mbogamizi abahinzi bahura nazo ngo ni ikirere, aho iyo kitameze neza bisaba abahinzi imbaraga nyinshi ndetse no kurwana n’ibyonnyi kuko nk’uko ari imbuto ngo bisaba kuyitaho cyane kugira ngo itange umusaruro ukwiye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga