• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
02/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
02/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
02/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Abakobwa amagana b’abanyeshuri bari bashimuswe muri Nigeria barekuwe

Umwanditsi
March 2, 2021

Abakobwa hafi 300 bashimutiwe ku ishuri ryabo mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bwa Nigeria mu cyumweru gishize barekuwe, nk’uko umwe mu bategetsi baho abivuga.

Ku wa gatanu, aba bakobwa bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bavanywe ku ishuri aho biga babayo ahitwa Jangebe muri leta ya Zamfara, bajyanywa mu ishyamba nk’uko polisi yabivuze.

Ku wa mbere, ukuriye iyo leta yavuze ko abo bakobwa barekuwe kandi batekanye. Gushimuta abantu gutya bigamije gusaba ingurane birakorwa cyane mu majyaruguru ya Nigeria.

Itangazo rya perezida nyuma yo kurekurwa kw’aba bakobwa rivuga ko “kwishyura ingurane bizakomeza guha icyuho gushimuta abantu”.

Bamwe muri aba bakobwa babonetse bari ku nyubako za leta ya Zamfara nyuma y’uko bahagejejwe mu modoka za mini-bisi.

Ku rubuga rwa Twitter, Bello Matawalle, Guverineri w’iyo leta yanditse ati: “Ndishimye ku mutima gutangaza irekurwa ry’abanyeshuri bari bafashwe.

“Ni nyuma y’ingorane nyinshi twagize mu muhate wacu. Ndasaba abanyanijeriya bose kwishimana natwe kuko abakobwa bacu ubu bari amahoro”.

Abategetsi bavuze ko abakobwa 279 ari bo barekuwe, bongeraho ko umubare wa 317 watanzwe na polisi mu cyumweru gishize ubu utakiri wo.

Umwe mu bategetsi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko impamvu y’icyo kinyuranyo ari uko hari abakobwa babashije gucika nyuma yo gushimutwa.

Kurekurwa kw’aba byagezweho nyuma y’ibiganiro hagati ya leta n’ababashimuse, nk’uko abategetsi muri Zamfara babibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Bello Marawalle yahakanye ko habaye kwishyura kugira ngo barekurwe, ariko mu cyumweru gishize Perezida Muhammadu Buhari yemeye ko mu gihe cyashize leta zimwe zishyuye “amafaranga n’imodoka” abashimuse abantu, abasaba guhindura iyo mikorere.

Nta mutwe wari wigamba ko ari wo wari washimuse abo bakobwa muri leta ya Zamfara.
Mu 2014 abanyeshuri b’abakobwa 276 bo mu ishuri rya Chibok bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram biravugwa cyane ku isi, ibikorwa byo gushimuta byeze ubu bivugwa ko bikorwa n’imitwe y’abagizi ba nabi.

Itangazo ry’ibiro bya perezida wa Nigeria rivuga ko “yishimye cyane” ko aba bakobwa barekuwe “nta kintu kindi kibabayeho”.

Buhari yaburiye ko “kwishyura ingurane bizakomeza guha icyuho gushimuta abantu”, asaba polisi n’igisirikare guhiga abakoze ibi bakagezwa mu bucamanza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga