• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
28/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
28/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
28/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Kamonyi-Rukoma: Banze gukomeza guhezwa mu kato n’ikiraro cyangije ubuhahirane n’imigenderanire

Umwanditsi
March 3, 2021

Abaturage b’Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, muri iki gitondo cya tariki 03 Werurwe 2021, ntibakanzwe n’imvura yaramukiye ku muryango, ahubwo bazindutse iya Rubika ngo bakore ikiraro(iteme) cyababuzaga guhahirana no kugenderanirana n’abandi, aho ndetse baburaga uko bagemura umusaruro w’ibigori bejeje ku cyicaro cya Koperative.(amafoto).

Abaturage bavuga ko gukora iki kiraro bigiye kongera koroshya ingendo, bigatuma bongera guhahirana n’abo mu bice bitandukanye by’imirenge nka Runda na Gacurabwenge, abaremaga amasoko nk’irya Gihara na Bishenyi ndetse n’abajyaga Kigali bikaba ngo biri butume baba nk’abakuwe mukato mu rwego rw’ubuhahirane n’imigenderanire.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko nubwo imvura yazindutse igwa, abaturage ngo ntibakanzwe nayo, ahubwo barebye icyari kibababaje bahitamo kugikemura. Avuga kandi ko birabatwara iminsi 3 yo kucyubaka.

Ashimangira kandi ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo nk’abaturage n’ubuyobozi bafatanije. Iki kiraro kiri mu rugabano rwa Rukoma mu kagari ka Buguri, Umudugudu wa Nyabuvomo, aho bagabanira na Gacurabwenge, akagari ka Gihinga, Umudugudu wa Kagarama.

Uyu ni umusaruro uri hakurya y’iri teme kuwugeza ku biro bya koperative impabaruta byari ikibazo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga