• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/06/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
01/06/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
01/06/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
01/06/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube

Igisirikare cya Ethiopia cyarekuye umunyamakuru wa BBC n’abandi 3

Umwanditsi
March 3, 2021

Umunyamakuru wa BBC Girmay Gebru ukorera mu karere ka Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia yarekuwe n’igisirikare cy’icyo gihugu. Girmay, yarekuwe nta kirego ashinjwe.

Umuryango n’inshuti banabwiye ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Tigrinya ko n’undi munyamakuru Tamirat Yemane ukorerayo ndetse n’abasemuzi babiri na bo barekuwe.

Abo basemuzi ni Alula Akalu wari urimo akorera ikinyamakuru Financial Times cyo mu Bwongereza na Fitsum Berhane wari urimo akorera ibiro ntaramakuru AFP. BBC itangaza ko itazi impamvu yari yatumye uyu munyamakuru wayo afungwa.

Uko ari bane bari bafunzwe n’igisirikare cya Ethiopia mu murwa mukuru Mekelle w’akarere ka Tigray. Kuva mu kwezi kwa 11, Leta ya Ethiopia irimo kurwana n’imitwe y’inyeshyamba mu karere ka Tigray.

Nyuma y’amezi yari ashize nta gitangazamakuru cyemerewe kuhagera kuva imirwano yatangira muri Tigray, mu cyumweru gishize Leta ya Ethiopia yemereye ibitangazamakuru bimwe mpuzamahanga kuhagera.

Imirwano irakomeje muri Tigray nubwo Leta ya Ethiopia yatangaje ko yatsinze umutwe w’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) ryahoze riri ku butegetsi muri ako karere.

Abantu babarirwa mu magana barishwe naho abandi babarirwa mu bihumbi za mirongo bata ingo zabo. Hari uguhangayika kw’amahanga ku makuru akomeje kwiyongera yuko hari ubwicanyi ndengakamere bwakozwe n’impande zombi ndetse no ku mibereho ikomeje kumera nabi, nkuko abanyamakuru babivuga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5805 Posts

Politiki

4056 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga