• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi/Rukoma: Gukorera hamwe bibagejeje ku kwiyubakira Ikiraro gihagaze Miliyoni 5

Umwanditsi
March 8, 2021

Ni abaturage b’Akagari ka Buguri, Umudugudu wa Nyabuvomo ku rugabano rubahuza n’Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, aho kuri uyu wa 08 Werurwe 2021 bishimira kuba mu gihe gito bujuje ikiraro cyari cyarangije ubuhahirane n’imigenderanire. Imirimo yose bakoze kugeza cyuzuye ifite agaciro ka Miliyoni eshanu z’u Rwanda. Barishimira ubufatanye butuma bishakamo ibisubizo aho gutegereza inkunga n’ubufasha buva ahandi.

Manirarora Issa, umwe mu baturage bishimira iki gikorwa ndetse n’uruhare rwe na bagenzi be, avuga ko ishema rya mbere ari ukubona bagera ku gikorwa gikemura ibibazo rusange bari bafite byatewe n’iki kiraro cyari cyaratumye basa n’abari mukato, bajya mu bwigunjye.

Avuga ko iki kiraro cyari cyarashyize ubwigunge mu baturage, umuturage wezaga imyaka, uwabaga afite Amata agemura n’ibindi ngo ntabwo yabonaga uko agenda, ko igihe Imvura yagwaga byabaga ikibazo, ko uwagiraga ibyago byari ikibazo gutabarwa n’ibindi. Ashimira ubuyobozi muri rusange kuva ku Karere kugera ku Mudugudu kuba bwarababaye gafi, agashimira buri muturage wagize icyo akora mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Asaba ko buri wese akomeza gusigasira ubu bufatanye bushoboza abatuye aka kagari kwishakamo ibisubizo.

Imwe mu mafoto y’igihe batangiraga iki gikorwa.

Avuga kandi ko kugera kuri iki gikorwa babikesha gushyira hamwe nk’abaturage, bakishakamo ibisubizo kuko babonaga nabo ubwabo bashobora kubikora bigashoboka aho kujya gushakisha uwabafasha wundi. Ahamya ko mu gihe ibikenewe gukorwa biri mu bushobozi bw’abaturage nta mpamvu batahuza imbaraga ngo bishakire ibisubizo cyane ko ngo ntawe basiganya wundi.

Karabaranga Fidele, umuturage mu bishimira iki gikorwa, ahamya ko iyo abaturage bashyize hamwe bashobora kwishakira ibisubizo by’ibibazo bibabangamiye. Avuga kandi ko mu gihe cy’icyumweru buri munsi abaturage bakoraga ngo babashe kubaka iki kiraro, ko kandi buri wese yitanze uko ashoboye ariko kandi no kuba ubuyobozi bwarababaye hafi ngo byerekana ko bashyigikiwe ndetse bigashimangira gushyira hamwe mu baturage ndetse n’ubuyobozi.

Ibyishimo ni byose ku baturage bongeye kubona iki kiraro cyari cyarabatanije n’abandi mu buhahirane n’imigenderanire.

Abaturage muri rusange, bahuriza ku kuba iki kiraro cyari cyaratumye batagihahirana, batakirema amasoko, babura uko bagenderanirana na bagenzi babo ba Runda, Gacurabwenge na Kigali, ko kandi byabasabaga inzira ndende kandi zigoye. Bavuga ko buri wese yatanze imbaraga ze z’amaboko ndetse n’ubushobozi uko yifite cyangwa se yishoboye.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, yabwiye intyoza.com ko nta kinanirana mu gihe abaturage n’ubuyobozi bashyize hamwe, ko ibigaragara kuri bamwe nk’ibidashoboka ku babikora kandi babona inyungu zabyo kuri bo biba byoroshye.

Soma hano inkuru bijyanye》》Kamonyi-Rukoma: Banze gukomeza guhezwa mu kato n’ikiraro cyangije ubuhahirane n’imigenderanire

Gitifu Nkurunziza, ashimira ubwitange bw’aba baturage no kugira umuhate wo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibabangamiye, agasaba ko iteka barangwa no gushyira hamwe kuko iterambere rirambye risaba guhuza imbaraga no kureba mu cyerekezo kimwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga