• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
12/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
12/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
12/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kamonyi/Nyamiyaga: Umugore yahereye k'”Umusururu” yapimaga, arabarirwa muri Miliyoni 50

Umwanditsi
March 9, 2021

Hari kuri uyu wa 08 Werurwe 2021, ku munsi mpuzamahanga wahariwe “Abagore”, ubwo intyoza yasuraga Gahongayire Farida mu Murenge wa Nyamiyaga. Ni Umugore uhamya ko ku munsi wamuhariwe ari umwe mu Bagore banezerewe ku bw’iterambere amaze kugeraho. Avuga ko yatangiye apima “umusururu” ku gishoro cy’ibihumbi 25 by’u Rwanda, ariko nyuma yo gutinyuka gukoraba na SACCO, imitungo ye ayibarira muri Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gahongayire Farida, afite umugabo ndetse bafitanye abana aho abakuru biga mu mashuri yisumbuye. Batuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi, bakaba bakorera ibikorwa byabo mu nzu baguze ahazwi nko muri Arikide.

Ni umugore wabona ukagira ngo ntavuga, ariko umwegereye ni umwe mubakuganiriza ukaba wakwibagirwa aho wajyaga. Yatangiye abwira umunyamakuru wa intyoza.com ati “ Uyu munsi w’Abagore ndumva nkaze nanjye, nakwigurira n’akantu nkakagurira na Boss( avuga umugabo we), n’inshuti yaza itugana”.

Akomeza ati” Uyu munsi ni umunsi udasanzwe kuri njye kubera ko mbere numvaga ndi wa Mudamu utabasha no kugira icyo mvuga, kuko numvaga nta gaciro, nta jambo, kubaho mbese utifite. Mbere narakodeshaga ariko ubu aha hose ureba( aho akorera) ndabikesha SACCO”.

Avuga ko yabashije gukora akiteza imbere abikesheje gutinyuka akaka inguzanyo muri SACCO ya Nyamiyaga, agura ikibanza ku muhanda, abona igishoro gifatika. Ati “ Muri make nanjye ubu muri Nyamiyaga bambara mubakire”. Kandi koko ni ukuri.., akubita agatwenge!.

Gahongayire, avuga ko mbere yari umugore wipimira umusururu agashakisha amaramuko, aho yatangije ibihumbi 25 by’u Rwanda akagura utubegeti nka 5 tw’amasaka akenga umusururu ari naho havaga ubukode n’indi mibereho.

Nyuma ngo Umukozi ukuriye SACCO ya Nyamiyaga( Manager) yaramwegereye, aramuganiriza amubwira ko muri duke abona mu kazi ko gupima umusururu hari uburyo yajya yizigama akazabasha gutera imbere kurusha ho. Yatangiye ubwo, afunguza Konti nyuma y’amezi arenga atatu asaba inguzanyo ya Miliyoni imwe arakora atera indi ntambwe yisumbuye kuyo yariho.

Gushyira amafaranga yose mu mushinga we byamurinze guhomba

Akibona inguzanyo ya Miliyoni imwe, amafaranga avuga ko kuri we yari menshi, yirinze kuyakoraho ngo agire ikindi kitari ukuyashora yose mu mushinga yari yateguye. Yarakoze yishyura neza kandi ku gihe, asaba indi nguzanyo yisumbuye arakora, arishyura, agura ikibaza, azamura inzu ndetse agura n’indi ari nako yongera ibikorwa bye.

Agira ati“ Ubu ndi ku ntambwe inshimishije, mfite aho kuba hanejeje, mfite imikorere numva inejeje, iyo mbaze uko mpagaze, inzu yonyine mfite ntagiye mu yindi mitungo nayibarira amake Miliyoni 20, ariko nshyizemo n’ibindi, amake ni Miliyoni 50, ariko mfite intumbero yo gukomeza gukora ngatera imbere kurushaho nkagera n’ahandi ntashoboraga kugera”.

Gukora kwe, kwegera ikigo cy’imari byazamuye imibereho y’urugo birinda amakimbirane mu muryango

Gahongayire, ahamya ko imibanire mibi mu rugo akenshi ngo ituruka mu mibereho mibi no kuba kenshi mu babana hari umwe udaha undi agaciro, gusangira ubusa n’ibindi. Avuga ko mu gihe abantu babana, umwe ashobora kubona uburyo bw’imibereho bugafasha bombi mu mikorere n’iterambere ry’urugo kuko ngo intera agezeho n’umugabo byose byaturutse mu gishoro cye. Avuga ko yicaye n’umugabo biga uko buri wese yakora kandi bagahuriza hamwe mu kuzigamira urugo n’ahazaza ari nako bajya inama yatuma bagura ibikorwa bibateza imbere.

Mu gitwenge cye, Gahongayire abajijwe ibijyanye na Mituweli na Ejoheza ndetse n’izindi gahunda za Leta zigamije kurushaho gushyira umuturage mu buzima bwiza, yagize ati”…Mituweli byo ndumva ari ibintu byanjye, ni njye wishyura mbere kuko nziko ari ubwisungane mu kwivuza, ariko kandi bikora ku buzima bwanjye n’abanjye. Ejo Heza naho ndimo”.

Gahongayire, avuga ko iyo abona umugore wicaye adakora yumva amubabaje. Uwo abashije kuganira nawe wese, amugira inama yo kutagira akazi asuzugura ngo kuko nubwo kaba kamuzanira igihumbi, iyo akoze neza nubwo yakwizigama ijana rimwe nyuma y’igihe hari icyo yabyaza ubwo bwizigame, gahoro gahoro akazagera kuri byinshi!, ariko ngo ntawe ugera kuri byinshi atabanje ibikeya. Ikibazo ngo kiri ku bumva ko bazashaka gutangirira ku gishoro kinini kandi barananiwe no gucunga igito cyangwa se bagatinya umurimo muto ngo ni uko utabaha byinshi bashaka.

Avuga ku munsi wahariwe “ Abagore”, yagize ati “ Uyu munsi ni mwiza, utuma abagore iyo batinyutse bakegerana bahana inama, bahana ubuhamya bwagira aho buvana umwe bukamugeza ahandi heza. Ni umunsi buri wese akwiye kwisuzuma, akisubiramo akareba icyo amaze gukeraho no kugeza ku muryango we n’abandi, akareba uruhare rwe mu iterambere ry’urugo n’Igihugu, akareba ku mibanire ye, mbese agakosora utunenge tumubuza kujya mbere haba mubyo akora no mu mibereho y’urugo”.

Gahongayire, avuga ko gutinyuka ariko gushobora, ko kandi utagerageje arutwa n’uwakoze bikanga. Uwo byanze ngo yahabwa inama n’umurongo bigakunda, ariko ngo uwanze gutinyuka ntacyo wamumarira.

Gahongayire Farida, asaba buri mugore gutinyuka gukora kandi akumva ko ntawe ugera kuri byinshi yananiwe na bike, ko kandi nta kigo cy’imari cyaguha inguzanyo udakora. Avuga ko ka kazi gasuzugurwa, ka kazi uvuga ngo aka si akanjye, ako ngo niko kazakwinjiza mu kigo cy’imari. Ati “ Ushaka gukora wese agatera imbere aratinyuka kandi akamenya ibanga riri mu kwizigama no gukorana n’ibigo by’imari”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga