• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa yavuze ko kuzishinja uruhare muri Jenoside ari “Igitutsi”

Umwanditsi
March 22, 2021

Umugaba w’ingabo z’Ubufaransa general François Lecointre yahakanye ibirego bishinja izo ngabo uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko ari “igitutsi ku basirikare bacu”.

General Lecointre, nawe wari mu ngabo z’Ubufaransa zaje mu Rwanda mu kiswe opération Turquoise, yabwiye BFM TV ko yasomye ibyo birego akabona “birimo ubusazi” kandi “bitakwihanganirwa“.

Yagize ati: “Ni ubusazi gutekereza ko ingabo zari muri Turquoise zagiye gukora ikindi kintu kitari uguhagarika ubwicanyi bw’Abatutsi bwakorwaga n’Abahutu“.

Yongeraho ati: “Nta njyana kandi nta kuri kurimo gutekereza ikindi kintu. Ni igitutsi cyakozwe ku basirikare bacu.”

Uruhare rushinjwa Leta y’Ubufaransa muri jenoside rwakomeje kuba igitotsi hagati y’ibihugu byombi kuva mu myaka irenga 25 ishize.

Ibibazo ku ruhare rw’Ubufaransa byongeye kwibazwa nyuma y’uko mu kwezi gushize hatangajwe ubutumwa bwa telegaramu, buvuga ko mu kwezi kwa karindwi 1994 Ubufaransa bwasabye abategetsi b’u Rwanda baregwaga gukora jenoside ko bahunga, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Iyo telegaramu yabonywe mu nyandiko z’uwari umujyanama wa Perezida Francois Mitterrand, ivuga ko Yannick Gerard wari uhagarariye Ubufaransa mu Rwanda yari yandikiye abamukuriye abaza igikorerwa abategetsi bakekwaho uruhare muri jenoside.

Mu kumusubiza, minisiteri y’ububanyi n’amahanga yamubwiye ko yakoresha uburyo bwose “cyane cyane abo muziranye muri Africa, utigaragaje ubwawe, ukamenyesha abo bategetsi icyifuzo cyacu ko bava mu gace kizewe k’ubufasha”, agace kagenzurwaga n’ingabo z’Abafaransa.

Mu kiganiro yatanze kuri iki cyumweru nkuko BBC ibitangaza, General Lecointre yavuze ko “adahakana” ibivugwa n’iyo telegaramu kuva igihe yabonekeye. Ubutegetsi bw’Ubufaransa buheruka kwemera iperereza no gufungura ubushyinguranyandiko (archives) burimo n’ibivugwa ku ruhare buregwa mu byabaye mu Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga