• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Abagabo 18 bari baraburiwe irengero basubijwe aho bakomoka

Umwanditsi
March 24, 2021

Abagabo 18 bacyekwaga ko bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda barekuwe basubira mu cyaro aho bose baturutse.

Aba bagabo batawe muri yombi mu kwezi kwa mbere mu nkubiri yo kwitegura amatora ya perezida, kandi bavuga ko batazi aho bari bafungiye.

Leta ya Uganda yemera ko ifunze abantu barenga 200 baregwa ibyaha bijyanye n’ibikorwa by’urugomo byabaye mu matora, ariko haracyari benshi batazwi irengero ryabo, bicyekwa ko bari mu maboko z’inzego z’umutekano.

Nyuma yo kurekurwa, bamwe muri abo bagabo babwiye BBC ko ku wa mbere nijoro bajugunywe n’inzego z’umutekano mu bice bitandukanye by’akarere ka Kyotera, mu majyepfo y’umurwa mukuru Kampala.

John Kiwanuka, umwe muri bo, byibazwaga ko yapfuye, nyuma yuko mu cyumba yararagamo hasanzwe amaraso menshi amaze gufatwa mu kwezi kwa mbere.

Leta yemeye ko ifunze gusa abantu bagera kuri 200, baregwa kwitabira imyigaragambyo cyangwa bavugwaho kugira ibikoresho bya gisirikare. Ariko imibare ya leta ntirimo iri tsinda ry’abantu 18 barekuwe kuri uyu wa mbere.

Abantu babarirwa mu magana bashyigikiye abatavuga rumwe na leta, batawe muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe cyabanjirije amatora yo ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa mbere 2021, na nyuma gato y’ayo matora ataravuzweho rumwe.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, BBC dukesha iyi nkuru yakusanyije ubuhamya bw’imiryango ihangayitse kubera kubura amakuru ajyanye n’abayo baburiwe irengero.

Bamwe mu bafunzwe nyuma bakarekurwa bavuga ko bakorewe iyicarubozo ubwo bari bafunze. Leta ya Uganda nta cyo iravuga kuri ibyo birego.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga