• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Perezida wa Brazil yategetswe kwishyura impozamarira umunyamakurukazi yatesheje agaciro

Umwanditsi
March 29, 2021

Urukiko rwo muri Brazil rwategetse Perezida Jair Bolsonaro kuriha impozamarira ku munyamakuru w’umugore nyuma yuko amuvuzeho amagambo amutesha agaciro.

Mu mwaka ushize, Perezida Bolsonaro yavuze ko Patrícia Campos Mello yemeye ko yakorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo ngo amuhe amakuru avuga nabi Perezida Bolsonaro.

Umucamanza yavuze ko amagambo ya Perezida Bolsonaro yahindanyije icyubahiro cy’uwo munyamakuru.

Perezida yategetswe kumuriha impozamarira y’ama-reais (akoreshwa muri Brazil) 20,000, ni ukuvuga miliyoni 3,3 mu mafaranga y’u Rwanda. Ashobora kujuririra iki cyemezo.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Madamu Campos Mello, umunyamakuru watsindiye ibihembo mu mwuga we ukorera ikinyamakuru Folha de S.Paulo gisohoka buri munsi muri Brazil, yavuze ko icyo cyemezo cy’umucamanza ari “intsinzi kuri twebwe twese abagore”.

Umuryango w’abanyamakuru barwanya itotezwa, wanditse kuri Twitter ko ari “umunsi ukomeye” ku banyamakuru b’abagore no ku itangazamakuru ry’umwuga muri Brazil.

Bwana Bolsonaro w’imyaka 66 – Perezida wa Brazil kuva mu kwezi kwa mbere mu 2019 – afite amateka yo kwanga bikomeye abanyamakuru bakora inkuru zinenga ubutegetsi bwe.

Madamu Campos Mello yareze perezida bijyanye n’amagambo yavuze mu kwezi kwa kabiri mu 2020. Mu nkuru ivuga kuri ayo magambo, ikinyamakuru Folha cyashinje Perezida Bolsonaro gutuka Madamu Campos Mello mu magambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Perezida Bolsonaro yavuze ko uwo munyamakuru “yashatse inkuru itaboneka ahandi” ku “kiguzi icyo ari cyo cyose indwanya”, nkuko icyo kinyamakuru cyasubiyemo amagambo kivuga ko ari ayo perezida yavuze.

Yatsinze n’umuhungu wa perezida

Madamu Campos Mello yanditse urukurikirane rw’inkuru z’iperereza ku itsinda rikoresha WhatsApp mu kongerera imbaraga ibikorwa byo kwamamaza Bwana Bolsonaro riharabika abo bahatanye, mbere yuko amatora ya perezida yo mu 2018 aba.

Mu kwezi kwa mbere nkuko BBC ikomeza ibitangaza, Madamu Campos Mello yanatsinze urundi rubanza rujya gusa n’urwo yari yarezemo Eduardo, umuhungu wa perezida, akaba ari n’umudepite mu nteko ishingamategeko ya Brazil.

Muri videwo yo kuri YouTube yo mu kwezi kwa gatanu mu 2020, yabaye nk’uvuga ko uwo munyamakuru “yagerageje kureshya” umuntu ngo amuhe amakuru ahindanya se. Umucamanza yavuze ko ayo magambo ari igitero cyibasiye icyubahiro cy’uwo munyamakuru. Nuko umucamanza ategeka uwo muhungu wa Bwana Bolsonaro kuriha umunyamakuru impozamarira y’ama-reais 30,000 (arenga miliyoni 5 mu mafaranga y’u Rwanda).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga