• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
18/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
18/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Ruhango: Umwanya wa Gitifu w’Akarere wapiganiwe n’abantu 64 batsindwa bose

Umwanditsi
March 29, 2021

Mu kizamini cyatanzwe mu ipiganwa ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, umwanya umaze umwaka urenga utagira nyirawo, nta numwe mu bantu 64 watsinze ikizamini. Umwanya wongeye gushyirwa ku isoko.

Uwimana Fortunée wahoze kuri uyu mwanya, yawirukanweho. Nyuma yo kuwukurwaho nta muntu wundi wari bwaboneke ngo amusimbure nkuko Umuyobozi w’Aka karere ka Ruhango, Habarurema Valens abivuga.

Meya, avuga ko nyuma yo gutsindwa kw’aba bose 64, umwanya wasubijwe ku isoko. Ati “ Umwanya twongeye kuwusubiza ku isoko uzongera upiganirwe”. Avuga kandi ko aba bakoze ari icy’ikiganiro ( Interview ).

Meya Habarurema, avuga ko inshingano zakabaye zikorwa na Gitifu w’Akarere zirimo gukorwa n’umuyobozi w’Imirimo rusange ( Division Manager-DM) nubwo ngo bivunanye. Avuga kandi ko icyuho kitari gusa ku mwanya wa Gitifu w’Akarere, ko ahubwo banafite icyuho cy’abakozi 30 ku rwego rw’Utugari, Imirenge ndetse no mu karere muri rusange.

Hari bamwe mu bakozi babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu mwanya utari gushyirwa ku isoko ku mpamvu zuko ngo uwari uwurimo nta makosa cyangwa se ibyaha kuri bo babona yakoze, ahubwo ngo icyabaye ni uko atumvikanaga n’umuyobozi w’Akarere.

Kuri bo, amakosa bamugeretseho y’inyereza ry’amafaranga ya leta no kudashyira mu bikorwa inama zatanzwe n’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ngo byakozwe n’uwamubanjirije.
Bavuga ku bijyanye n’akarengane ke, umwe muri aba bakozi yagize ati: ”Usibye kuba baramurenganyije, bamugeretseho amakosa atari aye ubu yatakaje akazi”.

Aba bakozi bavuga kandi ko nubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko abo bantu 64 bose nta numwe watsinze ikizamini, ngo byashoboka ko ari ukuri, ariko kandi bakanavuga ko bishobora no kuba byaratewe nuko uwo bifuzaga guha uyu mwanya atabonetse.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga