• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Ukuriye Polisi mu mujyi wa Minneapolis yitakanye Derek, amushinja kwica umwirabura Floyd

Umwanditsi
April 6, 2021

Medaria Arradondo, umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnessota ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuze kuri uyu wa mbere ko Derek Chauvin wahoze ari umupolisi atakurikije amategeko y’igipolisi igihe yapfukamaga ku ijosi rya George Floyd w’umwirabura mu muhanda mu gihe cy’iminota irenga umunani. Ashimangira ko gupfukama ku ijosi ry’umuntu uboshywe mu mapingu bitari mu mategeko n’inyigisho bitangwa na Polisi.

Arradondo, umwirabura wa mbere uyobora iki gipolisi, yavuze ko abapolisi mu nyigisho bahabwa, harimo kwirinda gukoresha ingufu z’umurengera igihe cyose bikenewe. Arradondo, yirukanye Chauvin hamwe n’abandi baporisi batatu, nyuma y’umusi umwe Floyd apfuye. Yabwiye abacamanza ko“Chauvin yakoze ubwicanyi”.

Mbere yuko ubutabera bwumva uyu mukuru wa Polisi, bwabanje kumva umuganga ushinzwe icyumba cyakirirwamo ahashyikira indembe, mu mujyi wa Minneapolis, Dr Bradford Langenfeld yavuze ko George Floyd yishwe no kubura umwuka wa oxygen. Yifatanije n’abashinja uwahoze ari umuporisi, Derek Chauvin, wapfukamye ku ijosi ryiwe mu gihe cy’iminota isaga umunani, mu muhanda wo muri uwo mujyi mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize.

Abaforomo bakorera munsi y’ubuyobozi bwa Dr. Bradford Langenfeld, bagerageje kumugarurira ubuzima ariko ntibyabashobokeye kuko yahise abapfira mubiganza.

Ababuranira Chauvin bireguye bavuga ko Floyd yapfuye kuko yagendanaga ibindi bibazo by’ubuzima. Bavuga kandi ko ibyo Chauvin yakoze byose igihe yahagarikaga Floyd, yisunze amasomo yahawe muri uwo mwuga w’igipolisi.

Dr Langenfeld, niwe utangije icyumweru kigira kabiri cy’iri buranisha, yavuze ko umutima wa Floyd wahagaze gutera igihe yagezwaga ku bitaro, kandi ko bamaze iminota 30 bagerageza kumusubizamo ubuzima ariko biba iby’ubusa.

Langenfeld yavuze ko ashingiye ku makuru yahawe, kubura umwuka nico kiza imbere y’izindi mpamvu zose zitangwa n’abiregura.

Icyumweru cya mbere cy’iri buranisha nkuko VOA ibitangaza, cyaranzwe no kumva ibyagaragajwe bigaragaza n’amaso uwahoze ari umupolisi Chauvin apfukama ku Ijosi rya Floyd mu muhanda, atakamba avuga ko adashobora guhumeka.

Urwo rupfu rwo ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa gatanu 2020, rwahagurukije imyigaragambyo yo kwamagana ubugome bukorwa na Polisi ku birabura muri Amerika, ndetse no ku Isi hose.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga