• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Igiceri cy’100 ku mpunzi ziri mu Rwanda, inzara iranuma bamwe bakiyahura, abandi….

Umwanditsi
April 19, 2021

Nyuma y’amezi hafi abiri inkunga yo kurya igabanyijwe ku mpunzi zihabwa imfashanyo ziri mu nkambi mu Rwanda, ubu ziravuga ko zugarijwe n’inzara ikabije. Zimwe muri izi mpunzi ngo zariyahuye, izindi zihitamo gutaha. Zivuga ko zihabwa amafaranga 100 y’u Rwanda ku munsi.

Umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana yasuye inkambi za Mahama iburasirazuba, Kigeme mu majyepfo na Gihembe mu majyaruguru aganira n’izo mpunzi z’Abarundi n’Abanyecongo.

Mbere umuntu umwe w’impunzi yagenerwaga 7,600Frw y’imfashanyo yo kumutunga ku kwezi, gusa guhera mu kwezi gushize kwa gatatu uyu mwaka umwe agenerwa 3,040Frw, ni angana 100Frw ku munsi.

Ishami rya ONU/UN rishinzwe ibiribwa ku isi, WFP/PAM rivuga ko iri gabanuka ryatewe n’uko “abaterankunga bahagaritse inkunga zabo kubera Covid”.

Mu nkambi ya Kigeme irimo impunzi zirenga 20,000, Confiance Uwamahoro ushinzwe imibereho myiza avuga ko inzara imeze nabi muri iyi nkambi kuko 3,040Frw nta kintu afasha.

Uwamahoro, ukomoka muri DR Congo, ati: “Bigendanye n’ibiciro byo ku isoko, inzara yishe abantu cyane. Igiceri cy’ijana ku munsi nawe urumva ko kitatunga umuntu”.

Edson Munyakarambi wo muri iyi nkambi avuga ko hari amakuru ko inzara yatumye umuntu umwe yiyahura agapfa, undi we agatabarwa ntapfe nyuma yo kugerageza kwiyahura kubera inzara.

Ati: “…umwe yariyahuye nanjye nari mpari tumushyingura, nubwo uwapfuye atavuga impamvu yiyahuye… ariko undi wari ugiye kwiyahura bamuca mu ngoyi [baramutabara] ubu ubuzima bwe bugeze ahabi, uwo twaramubajije we atubwira ko ari inzara”.

I Mahama bari guhitamo gutaha

Mu nkambi ya Mahama irimo impunzi zirenga 54,000 ziganjemo izo mu Burundi, kimwe no mu nkambi ya Gihembe irimo abarenga 12,000 biganjemo abakomoka muri DR Congo, naho bavuga ko buganirijwe n’inzara kubera igabanuka ry’imfashanyo.

I Mahama, impunzi z’Abarundi zabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abiyandikisha bashaka gutaha biyongereye nyuma y’iri gabanuka ry’imfashanyo ya PAM.
Marco Minani ari mu bitegura gutaha, ati: “Nafashe umwanzuro wo gutaha kuko mbona inzara yanyicira hano…kurya 100 ku munsi nabonye bitashoboka ari kwa gupfa”.

Emily Fredenberg umuvugizi wa WFP mu Rwanda yabwiye BBC ko n’ubu bagishakisha inkunga mu mahanga, ko hari iyo bahawe na leta ya Canada “yatumye WFP itagabanya kurushaho imfashanyo”.

Ati: “Twizeye ko mu mezi ari imbere tuzabona inkunga ihagije yatuma twongera ibihabwa impunzi nanone…”.

Leta y’u Rwanda ivuga yo ko nk’igihugu cyakiriye impunzi – ubu zirenga 100,000, izifasha gukora imishinga yo kwiteza imbere no kubaho byo ‘kwigira’ nk’uko bimeze ku bandi benegihugu.

Uruzinduko rwa Filippo Grandi ukuriye ishami rya UN ryita ku mpunzi UNHCR ategerejwemo i Kigali mu mpera z’iki cyumweru rwitezweho gutanga umurongo na bimwe mu bisubizo ku byibazwa n’izi mpunzi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga