• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Uburusiya bugiye kubaka ikigo gitunganya ingufu za Nicleyere mu Burundi

Umwanditsi
April 22, 2021

Leta y’U Burundi n’iy’Uburusiya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu mugambi wo gukoresha mu nzira y’amahoro ingufu za Nucleaire.

Ikigo cya Leta y’Uburusiya ROSATOM gishinzwe iby’ingufu za nucleaire kimenyesha ko ku ruhande rw’Uburusiya aya masezerano yashyizweho umukono na Nikolai Spassky, uwungirije umukuru w’icyo kigo. Ni mu gihe ku ruhande rw’Uburundi, uwayashyizeho umukono ari Minisitiri Abraham Uwizeye, ufite mu nshingano ibijyanye n’amazi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aya masezerano niyo ya mbere mu mugambi wo gukoresha mu buryo bw’amahoro bene izo ngufu hagati y’Uburundi n’Uburusiya.

Uburundi bubaye ikindi gihugu gishyashya mu karere kigiranye amasezerano nk’aya na ROSATOM inyuma y’u Rwanda na Uganda mu 2019.

U Rwanda rwumvikanye n’ico kigo kubaka ikigo cy’ibijyanye n’izi ngufu, kandi umwaka ushize Leta y’u Rwanda yashizeho ‘urwego rushinzwe ingufu za atomike’, ibyo ishyaka Green Party of Rwanda ryavuze ko ribona bidakenewe.

Uretse ugufashanya hagati y’Uburusiya n’ibihugu bya Afrika, iki gihugu ni n’umucuruzi ukomeye w’ibirwanisho/intwaro ku bihugu bya Afrika, nubwo byinshi kibigurisha muri Asia.

Hagati ya 2014 – 2018 nkuko BBC ibitangaza, umugabane wa Afrika, havuyemo Misiri – waguze 17% by’intwaro Uburusiya bugurisha mu mahanga nk’uko bivugwa n’ikigo Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga