• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Urukingo rwa Malariya rwagaragaje kwizerwa ku kigero cya 77%

Umwanditsi
April 23, 2021

Igerageza ry’ibanze ry’urukingo rushya rwa Malaria rwakozwe na kaminuza ya Oxford rirerekana ko rukora ku kigero cya 77%. Byitezwe ko mu igerageza ryarwo ku cyiciro cya 2 ruzaterwa abantu bagera ku bihumbi bitanu biganjemo abana.

Ubushakashatsi kuri uru rukingo bwatangajwe mu kinyamakuru cya Lancet, bwakozwe ku bana 450 bo muri Burkina Faso, buvuga ko ubu hazakurikiraho igerageza ku bantu benshi kurushaho.

Malaria yica abantu barenga ibihumbi 400 buri mwaka, benshi muri bo ni abana bo muri Africa yo munsi ya Sahara.

Kubona urukingo rwa malaria biboneka nk’ibyagoye cyane abashakashatsi mu buvuzi, gusa hari n’abavuga ko batarufashe nk’urwihutirwa cyane. Ibi byagezweho na Oxford bishobora kuba intambwe ikomeye.

Ubu hari urukingo rumwe gusa rwa Malaria, ariko ruyikingira ku gipimo kiri munsi ya 50%.

Kuri uru rushya, ikiciro cya kabiri cy’igerageza cyerekanye ko rukora ku kigero cya 77%. Ubu ruzajya ku kindi kiciro cyo kugeragezwa ku bantu benshi mu bihugu bine bya Africa. Hafi abantu 5,000 bazaruterwa muri iri gerageza ni abana bo munsi y’imyaka itatu.

Uru rukingo rushya ntabwo ruremezwa. Ariko ruzaba ari ikintu gishya gitanga icyizere muri uyu mwaka aho abantu bongeye kubona akamaro k’inkingo.

Umwaka ushize Dr Aimable Mbituyumuremyi ushinzwe ishami ryo kurwanya Malaria mu Rwanda yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko malaria ikiri ikibazo mu Rwanda. Yagize ati: “Nubwo imibare igabanuka, ariko harebwe umubare w’abayirwara, abo yica, n’amafaranga ayitangwaho, malaria iracyari ikibazo gihangayikishije u Rwanda.

Malaria mu Rwanda/ imibare ya RBC:

2018 – 19:

  • Abayirwaye: miliyoni 3.9
  • Abo yishe: 270

2019 – 20:

  • Abayirwaye: miliyoni 2.5
  • Abo yishe: 180

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga