• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Abanyeshuri bishwe barashwe n’ababashimuse muri Nigeria

Umwanditsi
April 24, 2021

Abanyeshuri batatu, bari mu bashimuswe ku wa kabiri kuri kaminuza iri muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ya Nigeria, babonetse bishwe barashwe, nkuko abategetsi babivuga.

Imirambo yabo yabonetse kuri uyu wa gatanu mu cyaro cya Kwanan Bature, hafi y’iyo kaminuza. Ubu yajyanwe mu buruhukiro (morgue). Umubare utaramenyekana w’abanyeshuri bashimutiwe kuri Kaminuza yigenga ya Greenfield iri mu karere ka Chikun ko muri iyo leta. Ntabwo bikunze kubaho muri Nigeria ko abashimuse abanyeshuri babica, ni ibintu biba gacye cyane.

Bitandukanye n’izindi leta bihana imbibi, leta ya Kaduna ifite imikorere yo kutagirana ibiganiro n’abashimuse abantu cyangwa kuriha ingwate. Ahubwo Guverineri Nasir Ahmad el-Rufai w’iyo leta ashaka ko abashimuse abantu bafatwa bagacibwa imanza.

Bwana Nasir yavuze ko iyicwa ry’abo banyeshuri ari “ubunyamaswa bwuzuye, kutagira ubumuntu no kubahuka ubuzima bw’abantu bikozwe n’abagome”.

Mu itangazo yasohoye, yagize ati: “Ibi bisambo byitwaje intwaro ni urugero rw’ububi bwa mbere bushoboka bw’inyokomuntu kandi bigomba kurwanywa uko byagenda kose kubera ubunyamaswa bigaragaza”.

Kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020, abanyeshuri barenga 800 bamaze gushimutwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Ariko 29 bashimuswe mu kwezi kwa gatatu ku ishuri rikuru ryo muri leta ya Kaduna ntabwo bararekurwa.

Ababyeyi babo bamaganye icyemezo cya Guverineri cyo kutagirana ibiganiro n’ababashimutiye abana, ndetse bagaragaje ko bafite ubushake bwo kuriha ingwate ngo abana babo barekurwe.

Gushimuta abantu mu kivunge hagamijwe kwaka ingwate bikomeje kwiyongera muri Nigeria, mu gihe abategetsi barimo kugorwa n’ibikorwa-remezo bimeze nabi byo mu rwego rw’umutekano.

Nyinshi muri leta zo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, zafunze amashuri ngo zihe akanya abategetsi ko gushaka umuti w’iki kibazo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga