• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
18/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
18/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Malawi: Urukiko rwahagaritse icyemezo cya Leta cyo gusubiza impunzi mu nkambi

Umwanditsi
April 28, 2021

Urukiko rukuru i Lilongwe n’i Blantyre muri Malawi ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Mata 2021 rwatangaje ibyemezo byo guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cya Leta cyo gusubiza mu nkambi impunzi ziba hanze y’inkambi.

Izi nkiko zatangaje ibi mu gihe haburaga igihe kibarirwa ku masaha ngo itariki ntarengwa [28/04/2021] izi mpunzi zahawe igere, izitarasubirayo “hagakoreshwa imbaraga zikenewe”.

Ikinyamakuru Malawi24 kivuga ko leta yari yamaze kohereza abapolisi mu bice bitandukanye by’igihugu gushyira mu bikorwa umwanzuro wa leta uyu munsi ku wa gatatu.

Inyandiko y’urukiko rukuru rwa Lilongwe BBC yabonye, yanzura ko icyemezo Leta yafashe kitavanyweho ariko “kiba gihagaritswe mu gihe ubucamanza buri kugisuzuma”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Leta yasohoye itangazo rivuga ko “ku mpamvu z’umutekano impunzi zose ziba hanze y’inkambi” zigomba gusubira kuba mu nkambi, bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu.

Itegeko rigenga impunzi muri Malawi ritegeka ko zose zigomba kuba mu nkambi, ariko ababarirwa mu bihumbi bamaze imyaka myinshi baba kandi bakorera ibyabo mu mijyi nka Lilongwe, Blantyre cyangwa Mzuzu.

Abahagarariye izi mpunzi ziganjemo Abanyecongo, Abarundi n’Abanyarwanda ni bo batanze ibi birego muri iyo mijyi baregera icyemezo cya leta. Inyandiko y’umwanzuro w’urukiko rukuru rwa Lilongwe ivuga ko urubanza rwo kwiga ku mwanzuro wa Leta n’ikirego cy’impunzi rugomba kuba mu gihe cy’iminsi 21.

Ikinyamakuru Malawi24 kivuga ko Minisitiri w’umutekano Richard Chimwendo Banda avuga ko icyemezo cy’urukiko gishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’impunzi.

Agahenge

Elie Umukunzi, watanze ikirego mu rukiko rwa Lilongwe, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko iki cyemezo cy’urukiko cyo kuba ruhagaritse igikorwa cya Leta cyashimishije impunzi kandi kizihaye agahenge.

Ati: “Ibi ni uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirijwe n’amategeko ya Malawi, kandi ubucamanza bwa hano ni ikintu gikomeye cyane”.

Yongeraho ati: “Turashimira Malawi ko yashyizeho ubucamanza n’amategeko azirikana ikiremwamuntu ku buryo na guverinoma ku giti cyayo idashobora gukandagira ayo mategeko”.

Hagati aho leta ifite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo cy’urukiko, ni urubanza rutaracibwa. Umukunzi ati: “Ni ukubitega amaso tukareba”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga