• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi-Nyamiyaga: Abana b’abakobwa mu maguru y’abafundi n’abayedi

Umwanditsi
April 30, 2021

Biteye impungenge gusanga abana b’abakobwa b’abanyeshuri bari mu myaka itarenze 15 mu maguru y’abafundi n’abayedi, bitaruye abandi ubona ko iby’amasomo ntacyo bibabwiye. Hari muri GS Ruyumba, Umurenge wa Nyamiyaga kuri uyu wa 29 Mata 2021 ku masaha ya nyuma ya saa sita.

Hari ku i saa munani zibura iminota itarenga 12 ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yari mu kazi mu gace k’amayaga ageze mu Murenge wa Nyamiyaga, asanga abana b’abakobwa rwagati mu bafundi n’abayedi bicaye hafi y’ahakorerwa ubwubatsi, iruhande rw’ikigo cy’amashuri cya GS Ruyumba, nta n’umwe mu barezi witaye kuri aba bangavu bari batwawe ku buryo bamwe no guhaguruka aho bari bari byari ikibazo.

Nyuma yo kubona ko ntacyo bamwe bibabwiye kuva rwagati muri aba bafundi n’abayedi, umunyamakuru yasubiye inyuma agana mu kigo ahamagara umwe mu barimu yabonaga hafi, amubaza iby’abo bana b’abakobwa n’abafundi n’abayedi. Mwarimu mu kugira icyo avuga kuri iyi myitwarire iteye amakenga y’aba bana, yagize ati“ erega baratunaniye”.

Uyu mwarimu yari ahamagawe n’umunyamakuru ngo amwereke iby’aba bana b’abakobwa, ahita abahamagara, abamwitabye atangira kubandika.

Ubwo umunyamakuru na Mwarimukazi berekezaga aho aba bana b’abakobwa n’abafundi bari bicaye, bamwe barirutse abandi bahasigaye bashatse kugenda mwarimu abasaba kugana aho ari, atangira kubandika ababaza imyirondoro.

Umwe mu babyeyi bari hafi aho wavuganye n’umunyamakuru yagize ati” Erega ni kuriya bitangira, ejo ugasanga umwana atahanye imuhira inda n’ibindi birwara. Biriya ni uburumbo ariko ni no kutagira gikurikirana ku ishuri”. Akomeza avuga ko uko umwana nk’uwo yisanga muri aba basore n’abagabo banamurusha kure imyaka ariko barushaho kumushukisha byinshi bimukururira kubegera bityo no kumujyana mubyo bashaka bikaborohera. Avuga ko kubona aba bana mu maguru y’aba bafundi n’abayedi ari nko kubona udutamba rwagati y’ibirura.

Umunyamakuru yagerageje gushaka umuyobozi w’ikigo ntiyaboneka, ariko ushinzwe uburezi ku rwego rw’akarere Kayijuka Diogene ubwo yavuganaga n’umunyamakuru kuri iki kibazo, yavuze ko nk’ubuyobozi bagiye kubikurikirana, barebe iby’iyi myitwarire, bagire abo bakebura.

Bamwe barirutse babonye umunyamakuru aje abafotora, abandi bakomeza kwiyicarira.

Mu bigaragarira amaso, nkuko umwe mu barimu yabivuze bishoboke ko aba banyehsuri bananiye ikigo niba atari ababarera bananiwe kuko nyuma hafi y’isaha umunyamakuru yagarutse akahanyura avuye mukazi, asanga bamwe mu bana b’abakobwa basanze abafundi n’abayedi aho bubaka. Ariko bamwe kuko bari babonye ibyabaye mbere, babonye umunyamakuru agiye abasatira bariruka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. teacher says:
    April 30, 2021 at 10:37 am

    Aya ni amakabyankuru no gushaka gusebanya! Abana bari mu maguru y’abafundi barihe?? Iki gihe abana bari muri pause ya lunch. Ikindi aha ni mu mayaga abana bari bugamye izuba bihuza nuko abafundi nabo bari mu kiruhuko kandi inyubako iri iruhande rw’amashuri.

    Muvuga ko bari mu maguru y’abafundi mubikuye he?

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga