• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Umwe mu bakire ku Isi, Bill Gates n’Umugore we Melinda Gates batangaje ko batandukanye

Umwanditsi
May 4, 2021

Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates n’uwari umugore we Melinda Gates batangaje ko nyuma y’imyaka 27 bashakanye ubu batandukanye, bagira bati: “Ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk’abashakanye”.

Mu itangazo bombi bashyize kuri Twitter, bagize bati: “Nyuma yo kubitekerezaho cyane no kugira ibyo dukora byinshi ku mubano wacu, twafashe icyemezo cyo gusoza urushako rwacu”.

Bahuye bwa mbere mu myaka ya 1980 ubwo Melinda yajyaga gukora muri kompanyi y’ikoranabuhanga Microsoft ya Bill.

Aba batunze za miliyari z’amadolari, babyaranye abana batatu ndetse bombi bahuriye mu kuyobora ikigo Bill & Melinda Gates Foundation.

Icyo kigo kimaze gukoresha za miliyari z’amadolari mu kurwanya indwara zandura no gushishikariza ibikorwa byo gukingiza abana.
Aba ba Gates – hamwe n’umushoramari Warren Buffett – ni bo bari inyuma y’igikorwa cyiswe Giving Pledge, cyo gusaba abaherwe batunze za miliyari z’amadolari gutanga igice kinini cy’ubukire bwabo bagishyira mu bikorwa bifasha rubanda.

Bill Gates ni we muntu wa kane ukize cyane ku isi, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes, abarirwa umutungo wa miliyari 124 z’amadolari y’Amerika.

Yageze kuri ubwo bukire abinyujije muri kompanyi ya Microsoft yashinganye n’undi mugabo mu myaka ya 1970, iyi ikaba ari yo ya mbere ku isi ikora ‘softwares’ nyinshi.
Bill na Melinda Gates batangaje gutandukana kwabo ku rubuga rwa Twitter.

Itangazo ryabo nkuko BBC ibitangaza rigira riti: “Mu myaka 27 ishize, twareze abana batatu batangaje kandi twubaka ikigo gikorera ku isi hose gifasha abantu bose kugira ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro”.

“Dukomeje gushyigikira icyo gitekerezo kandi tuzakomeza gukorera hamwe mu kigo, ariko ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk’abashakanye mu cyiciro gikurikiyeho cy’ubuzima bwacu”.

Bakomeza bati”Dusabye ko umuryango wacu uhabwa umwanya no kutinjirirwa mu buzima mu gihe dutangiye ubu buzima bushya”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga