• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi-Musambira: Niba ku biro by’Umurenge nta kubahiriza ingamba za Covid-19, ahandi…!

Umwanditsi
May 5, 2021

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa  ku wa 05 Gicurasi 2021, imbaga y’abiganjemo urubyiruko yazindukiye ku biro by’Umurenge wa Musambira, aho bari mu gikorwa cyo kwifotoza ngo bahabwe indangamuntu. Haba abinjira n’abasohoka mu Murenge, haba abari mu mbuga no ku ibaraza ry’ibiro by’Umurenge, nta kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. 

Mu gihe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 asaba abantu guhana intera, Gukaraba intoki ndetse no kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, kuri iyi mbaga yaje gusaba serivisi ku biro by’Umurenge wa Musambira siko bimeze.

Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yageraga ku biro by’uyu Murenge, hari abantu benshi, abinjira n’abasohoka mu Murenge, ariko by’umwihariko abari mu mbuga no ku ibaraza baje gushaka indangamuntu, nta kwita ku mabwiriza kuko guhana intera byo ntabwo byashobokaga, agapfukamunwa n’amazuru nabyo buri wese byari uko abyumva, gukaraba nabyo ntabyo.

Nubwo bigaragara ko amazi ahari, urahagarara ukitegereza, ukabona nta numwe uyakaraba.

Bamwe mu baganiriye na intyoza.com biganjemo urubyiruko, bavuga ko icyo baje gushaka ari serivise yo kwifotoza ngo bahabwe indangamuntu, ko ibya Covid-19 n’amabwiriza niba nta ngamba ubuyobozi bwashyizeho kubo bwakira ataribo bakwibwiriza kandi bahangayikishijwe n’icyabazanye.

Umwe yagize ati” Njyewe naje kwifotoza, niba turi abantu bangana gutya hakaba nta buryo bwateguwe n’ubuyobozi ngo tubupashe kuba aribwo twubahiriza nk’aho twahagarara duhanye intera, si twebwe twabikora kandi buri wese ababajwe no gufotorwa agataha”. Akomeza avuga ko ubuyobozi bwagakwiye gushaka umuntu ufasha mu kubahiriza amabwiriza nkuko bikorwa mu masoko n’ahandi usanga hahurijwe abantu benshi.

intyoza.com, twagerageje guhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira ku murongo wa Terefone ngendanwa ariko ntiyitaba, tumuha ubutumwa bugufi bwamwerekaga ko twamusabaga amakuru ku iyubahirirwa ry’ingamba zo kwirinda Covid-19 mu murenge ayobora by’umwihariko kuri iki kibazo, ariko kugeza twandika iyi nkuru yari atarasubiza.

Hakwiye ingamba zihamye kubagana ubuyobozi basha serivise, ariko kandi buri wese akirinda gukorera ku jisho ngo atangire kwerekana ko ari mu ngamba kuko ubonye umunyamakuru.

Gusa umwe mu bakozi b’Umurenge wari mu bandika n’abafotora, ubwo yabonaga umunyamakuru, yahise ahamagara umugabo umwe wari ufite inkoni, icyo yamubwiye niwe ukizi ariko twabonye n’inkoni ye atangira guhinda abantu ngo bagerageze guhana intera nubwo nabyo bitamukundiye kubera ubwinshi.

Umwe mu baturage wari waje gusaba indi Serivise kuko no kwinjira kubona inzira bitari byoroshye, yabwiye umunyamakuru ko muri gahunda nk’izi kimwe n’izindi ubuyobozi buhamagayemo abaturage, hakwiye gushakwa uburyo hirindwa ubwinshi bw’abantu butuma hatubahirizwa amabwiriza ya COVID-19. Avuga ko bibaye ngombwa bajya bakora bakurikije Imidugudu cyangwa se Amasibo, buri cyiciro kikagenerwa amasaha n’umunsi bijyanye n’umubare w’abakirwa n’ingano y’ababakira aho kwishyira mu byago by’icyorezo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Karori says:
    May 5, 2021 at 6:59 pm

    Ark nkubu iyi nkuru iradufasha iki?
    Cq abanyamakuru nukuregana nicyo mbona itangazamakuru rikiyubaka risigaye rikoresha koko bajyiye barebera KU igihe .com byibura

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga