• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi-Nyamiyaga: Bombori bombori muri Koperative y’Abajyanama b’Ubuzima

Umwanditsi
May 7, 2021

Abanyamuryango ba Koperative y’Abajyanama b’Ubuzima mu Kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, Umurenge wa Nyamiyaga, bavuga ko“ Ibyabo byashowe mu rusimbi, nta raporo ku micungire y’umutungo, abayobozi bakora ibyo bishakiye kuko bafite ababashyigikiye, ko imihigo imwe idindira kubera gucika intege n’ibindi”.

Iyi Koperative, igizwe n’abajyanama b’ubuzima bahoze mu Murenge wa Mugina ndetse n’abavuye mu Murenge wa Musambira bihuje, ndetse bahuza imitungo bakora Koperative imwe ikorera mu Murenge wa Nyamiyaga mu Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga.

Abanyamuryango baganiriye na intyoza.com ariko batashatse ko amazina yabo atangazwa, bashinja ubuyobozi bw’iyi Koperative kwigwizaho imitungo, Kugundira ubuyobozi, Kudatanga Raporo ku banyamuryango, Kudashaka gukorera hamwe, Gucamo abanyamuryango ibice, n’ibindi.

Nubwo Komite iriho ubu atariyo bavanye Mugina, abanyamuryango bavuga ko nubwo basabwe gukora amatora ariko ngo byakozwe mu buryo bw’uburiganya kugira ngo ubuyobozi bugume mu bantu bamwe ari nabo bashinja gucunga nabi ibyabo.

Bavuga ko “Uwari Perezida, yagizwe Perezida wa Ngenzuzi, uwari umwungirije aba ariwe ugirwa Perezida wa Koperative naho uwari Perezida wa Ngenzuzi aba ariwe ugirwa Visi Perezida”, ibyo abanyamuryango bavuga ko byakozwe mu buriganya hagamijwe gukomeza kuzimanganya ibimenyetso by’inyerezwa ry’umutungo wabo.

Imitungo yabo, irimo Moto ebyiri bavuga ko batazi irengero, amazu n’amasambu bavuga ko batazi uko bicunzwe n’ibindi birimo amafaranga abagenerwa ariko akaburirwa irengero. Basaba inzego z’ubuyobozi kubagoboka hakaba ubugenzuzi bwimbitse, bugashyira ahagaragara ibijyanye n’inyerezwa ndetse n’icungwa nabi ry’umutungo wa Koperative, ariko kandi bakanasaba ko haba inama y’inteko rusange.

Ibibazo aba banyamuryango b’abajyanama b’ubuzima bafite muri Koperative, bavuga ko byabagizeho ingaruka zijyanye no kutabasha gukorana neza n’ikigo nderabuzima ngo bese imihigo baba biyemeje. Bavuga ko “Koperative ari iya Komite iriho n’abayishyigikiye, ko atari iy’abajyanama b’Ubuzima kuko ngo nibo bafatanya kunyeraza ibyabo”.

Iyi Komite iriho kandi mubyo bayishinja uretse inyerezwa ry’imitungo, harimo ngo no kuba yaranze gushyira mu bikorwa umuhigo wo Kuboneza urubyaro, ngo ni ukwica abana. Iki kibonwa nko kugandisha abaturage kuko benshi babivuyemo bavuga ko n’abakabafashije kubyumva aribo babaca intege. Hari na benshi mu baturage batakigana ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga, bahitamo kujya ahandi kuko ngo ubumwe bw’abajyanama b’ubuzima bakabaye babitaho ntabwo.

Tuyiringire Emmanuel, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga ari nacyo gikorana n’aba bajyanama b’Ubuzima, avuga ko muri iyi Koperative harimo ibice bibiri bitumvikana, ko ubu babyinjiyemo kuko ngo babona ko birimo kugira ingaruka mbi mu bijyanye n’akazi ko kwa muganga. Avuga kandi ko basabye inzego zishinzwe amakoperative kubafasha muri ibi bibazo. Gusa mu gihe yemeza ko iyi Koperative yigenga, ubuyobozi bwayo bwo buhamya ko butarabona ubuzima gatozi buyiha kwigenga.

Nyandwi Telesphore, Perezida wa Koperative y’abajyanama b’ubuzima yabwiye intyoza.com ko abafite ibibazo ari bamwe mu bajyanama b’ubuzima bagira ishyari ry’uko hari abakora cyane bakabona amafaranga menshi, bo bakabona make bityo bakikoma abayobozi. Avuga ko nta kibazo kijyanye n’imicungire mibi bafite, ko ndetse abavuga ko bashoye amafaranga mu rusimbi atari byo, ko ahubwo bayashyize mucyo yise ” Nshore nunguke“, kandi ko hari bake mu banyamuryango bahawe amafaranga bashora.

Kuba Komite iriho yiganjemo abari mu yabanje bakiri ku Mugina, bakaba barigabanije imyanya ngo bakomeze bacunge iby’aba banyamuryango uko babishaka nkuko babishinjwa, avuga ko batowe kandi ko iyo umuntu akora neza agirirwa icyizere. Ashimangira ko “n’abaperezida b’ibihugu barangiza manda abaturage babashima bakongera kubatora ngo babayobore”.

Mu bindi bibazo bivugwa n’abanyamuryango tugicukumbura, hari inyerezwa ry’umutungo mu mafaranga bivugwa ko yagiye akurwa ku ma Konti ariko ibikorwa yakoze bikabura, hari amafaranga abajyanama b’ubuzima bagiye bagenerwa ariko ntabagereho. Hari ndetse n’amafaranga bavuga ko yaburiwe irengero, aho bavuga ko hari ayo babwiwe ngo yayobeye ahandi bikarangira batayahawe. Hari imitungo itandukanye ya Koperative yinjiza amafaranga ariko imicungire yayo ikamenywa na bamwe babifitemo inyungu, aho abanyamuryango banavuga ko hari bamwe mu bayobozi babiri inyuma, ari nabo batuma ibibazo byabo bidakemuka, ahubwo imitungo yabo igakomeza kurigiswa, ari nabo ngo bihisha inyuma yo kudashaka ko bagira ubuzima gatozi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga