• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Perezida Biden yasabye agahenge mu mirwano ikomeje gushyamiranya Israel na Gaza

Umwanditsi
May 18, 2021

Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko ashyigikiye ko habaho gutanga agahenge nyuma y’iminsi umunani y’urugomo hagati ya Israel n’intagondwa z’Abanye-Palestina zo muri Gaza. Iki gihugu cy’igihangange cyongeye kandi gutambamira icyifuzo cy’akanama k’umutekano ka ONU kashakaga ko hasohorwa itangazo ryamagana ibitero bya Gisirikare bya Israel muri Palestina.

Bwana Biden yabwiye Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ko Amerika irimo gukorana na Misiri n’ibindi bihugu ku kuntu imirwano yahagarara. Ariko Amerika yongeye gutambamira itangazo ry’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) risaba ko urugomo ruhagarara.

Iyi mirwano ubu yinjiye mu cyumweru cyayo cya kabiri, ikaba nta kimenyetso kinini igaragaza cyuko yaba igana ku musozo. Abantu batari munsi ya 212, barimo abana 61, bamaze gupfira muri Gaza, n’abantu 10, barimo abana babiri, bapfiriye muri Israel.

Israel ivuga ko benshi muri abo bishwe muri Gaza ari intagondwa kandi ko umuturage wese w’umusivile upfuye itaba yagambiriye kumwica. Ariko Hamas, umutwe w’intagondwa ugenzura Gaza, urabihakana.

Nkuko itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Amerika bya White House ribivuga, Perezida Biden “yashishikarije Israel kugira umuhate wose ushoboka wo gutuma habaho uburinzi ku baturage b’abasivile b’inzirakarengane”.

Iryo tangazo ryongeyeho riti: “Abategetsi bombi baganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu bikorwa bya gisirikare bya Israel kuri Hamas n’indi mitwe y’iterabwoba muri Gaza”.

Perezida Biden “yavuze ko ashyigikiye agahenge, anavuga ku gukorana kw’Amerika na Misiri n’abandi bafatanya-bikorwa hagamijwe kugera kuri ibyo”, nkuko iryo tangazo rikomeza ribivuga.

Uru rugomo hagati ya Israel na Gaza rwatumye habaho kwiyongera k’umuhangayiko w’amahanga. Abategetsi batandukanye ku isi n’imiryango itanga imfashanyo, basabye ko hafatwa ingamba zo kwirinda impfu z’abahatuye n’akajagari katewe n’isenywa ry’inyubako n’ibikorwa-remezo.

Ku nshuro ya gatatu nkuko BBC ibitangaza, Amerika yatambamiye ibikorwa by’akanama k’umutekano ka ONU byo gusohora itangazo risaba Israel guhagarika igitero cyayo cya gisirikare, ivuga ko ahubwo irimo kubikoraho mu rwego rwayo rwa dipolomasi.

Ibitero by’indege bya Israel kuri Gaza byasenye ibikorwa remezo binahitana ubuzima bw’abantu.

Madamu Jen Psaki, umuvugizi wa White House, yabwiye abanyamakuru ati: “Uko tubibara kugeza ubu ni uko kugirana ibyo biganiro mu ibanga… ari bwo buryo bwubaka cyane dushobora gukoresha”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga