• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Afurika y’Epfo: Abagore mu nzira yo kwemererwa kugira abagabo benshi

Umwanditsi
May 20, 2021

Leta ya Afurika y’Epfo irimo kwiga uburyo yahindura amategeko arebana na Mbonezamubano. Ni mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi yasohoye urwandiko rwerekana bimwe mu byo iteganya guhindura birimo no kwemerera abagore gushakwa n’abagabo benshi.

Bimwe muri byo bizahinduka harimo ko bashobora kwemerera abagore gushakana n’abagabo benshi (polyandrie/ polyandry) – mu yandi magambo ko umugore ashobora kurongorwa n’abagabo barenga umwe.

Mu bice bitandukanye bya Afurika, abagabo guharika ni ikintu gisanzwe. Nk’urugero muri Afurika y’Epfo ubwaho, uwahoze ari Perezida w’iki Gihugu, Jacob Zuma, yari afite abagore batanu.

Ni uwo mu bwoko bw’Abazulu, mu mico n’imigenzo y’Abazulu, abagabo kugira abagore benshi ni ibintu byemewe. Izi mpinduka Afurika y’Epfo ishaka kuzana mu gihugu zateye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru usanzwe akorera muri Cape Town, Latashia Naidoo yakurikiranye ibyandikwa n’abantu batandukanye kuri iki kibazo, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko iyi ngingo yateye impaka nyinshi ku rubuga rwa Twitter.

Avuga ati: “Twitter yo muri Afurika y’Epfo isa nk’aho yarengewe kubera iyi ngingo”. Akomeza avuga ko hari na bamwe mu bakuriye amashyirahamwe aharanira uburinganire hagati y’abagabo n’abagore batwara ibintu uko bitari hagati y’abashakanye.

Latashia, avuga ko abayoboye amadini babona ko izi mpinduka mu mategeko zije gutera agashinyaguro ku migenzo ya Afurika, bakabona ko ari amategeko ashingiye ku mico y’abazungu aje gusenya imico n’imigenzo ya Afurika, ibyo abagabo benshi muri Afurika badashobora kwakira.

Bamwe muri aba bagabo barimo nka Pasitori Kenneth Meshoe, umukuru w’ishyaka African Christian Democratic Party. We avuga ati: “Nta mugabo n’umwe wemera gusangira umugore n’uwundi mugabo. Rero, fata uri umugore, ukaba ufite abagabo batatu bose bemeza ko uri umugore wabo. Mbega mu gihe bose bagushakira rimwe mw’ijoro rimwe, wagira ute? Iyi ni ingorane”.

Kubw’iwe, “iyo haje itegeko rigerageza guhindura imico n’imigenzo by’abantu, imico shingiro, yubahwa kandi yamye yigishwa imyaka amagana n’ibindi”, abona ko abantu bakwiye kwitonda.
Ati: “Ni ngombwa ko leta ivugana n’abanyagihugu mbere yo gufata ingingo. Muri iki gihe, abantu benshi – na njye ndimo – babona ko iki gitekerezo kitadukwiye”.

Hagati aho, hari abagore bavuga ko umugore guharika nta ngorane biteye ku mico n’imigenzo ya Afurika, ko ahubwo bije bitandukanye n’imico y’imiryango iha ububasha bwose umugabo (patriarcat/patriarchy).

Elizabeth Retief, umwe mubafite abagabo benshi, akaba yakirije yombi iyi ngingo avuga ko ifunguye inzira yo kuganira ku bibazo byose bijyanye no kubakana. Ati: “Ni inzira yo kuganira, mukavugana muti ‘kubera iki dufite amategeko ajyanye no kubakana, yorohereza bamwe, agaha uburenganzira, akanakingira abantu bamwe, mu gihe abandi nabo atabaha akarusho’?”.

Ku bwe, izi mpinduka zishobora gukingira abagore benshi bari mu madini y’aba Hindu, aba Islam n’aba Rastafari, usanga bubakanye na benshi mu buryo butemewe n’amategeko ya Afrika y’Epfo.

Abashigikiye izi mpinduka, bavuga ko aya mategeko agenga ukubakana yorohereza uruhande rumwe akarenganya urundi. Ikiriho ubu, ni uko iki gitekerezo kikiri mu banyagihugu kugira ngo bagire icyo bakivuga ho. Mu gihe izi mpinduka zakwemezwa, byaba bibaye ubwa mbere muri Afrika.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga