• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Iruka rya Nyiragongo risize hafi ibihumbi 500 by’abantu nta mazi meza bafite

Umwanditsi
June 2, 2021

Abantu hafi 500.000 muri Repubuika ya Demokarasi ya Congo basigaye nta mazi meza yo kunywa bafite nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nkuko bivugwa n’umuryango w’abaganga batagira umupaka, Médecins Sans Frontières (MSF).

MSF, ivuga ko kubera ko indwara ya kolera (cholera) isanzwe iboneka muri ako karere kandi iteje inkeke cyane, bicyenewe ko mu buryo bwihutirwa abantu bo mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa DR Congo bagezwaho amazi meza yo kunywa.

Ububiko bw’amazi n’impombo zayo byarangiritse ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga ku itariki ya 22 y’ukwezi kwa gatanu 2021. Abantu babarirwa mu bihumbi amagana, n’ubu ntibarashobora gusubira mu ngo zabo.

Mu nyandiko yasohoye, Magali Roudaut ukuriye MSF muri DR Congo yagize ati: “Turimo gufasha mu bicyenewe aka kanya n’abantu bataye ingo zabo, ariko ntabwo bihagije. Turasaba ubufasha bwihuse bw’indi miryango itanga imfashanyo kugira ngo tubashe gufasha abantu”.

MSF yavuze ko amatsinda yayo arimo gutanga ubufasha bw’ubuvuzi mu mujyi wa Sake, uturanye na Goma, “aho abantu bari hagati y’ 100.000 na 180.000 bateraniye mu nsengero, amashuri, imisigiti no mu mihanda”.

Ikirunga cya Nyiragongo nkuko BBC ibitangza, kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma, cyarutse amazuku cyangwa amahindure (lava) mu minsi 10 ishize, yica abantu 32, nkuko umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ubivuga.

Habayeho imitingito myinshi kuva habaho iruka ry’iki kirunga, kiri mu biri ku isi bifite ubushobozi bwinshi bwo kuruka. Mu muhate wo kugenzura igipimo cy’ibyago gishobora guteza, inzobere zakoresheje utudege duto tuguruka nta mupilote (drones), zitwohereza ku mwobo wa kabiri ucumbekamo umwotsi aho amazuku yashonze akomeje gushokera ku butaka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga