• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Donald Trump yafungiwe konti ze za Facebook na instagram mu gihe cy’imyaka ibiri

Umwanditsi
June 5, 2021

Kompanyi y’ikoranabuhanga Facebook Inc yahagaritse mu gihe cy’imyaka ibiri konti zo kuri Facebook na Instagram z’uwahoze ari Perezida w’Amerika Donald Trump.

Mu kwezi kwa mbere yari yaciwe kuri izo mbuga kugeza igihe kitazwi, nyuma y’ibyo yatangaje ku midugararo yabereye ku nyubako ya Capitol y’inteko ishingamategeko y’Amerika.

Ariko mu kwezi gushize inama nkuru y’ubugenzuzi ya Facebook yanenze icyo cyemezo kitavugaga neza igihe igihano kizamara. Facebook yavuze ko ibikorwa bya Bwana Trump ari “ukurenga bikomeye ku mategeko yacu“.

Bwana Trump yavuze ko icyo cyemezo ari “igitutsi” ku bantu babarirwa muri za miliyoni bamutoye mu matora ya perezida yo mu mwaka ushize.

Icyemezo cya Facebook kije mu gihe uru rubuga nkoranyambaga rurimo gusoza gahunda yo gukingira ikibaba abanyapolitiki ku bijyanye n’amategeko amwe yo kugenzura ibyo batangaza.

Facebook yavuze ko itazongera guha ubudahangarwa abanyapolitiki ku bijyanye n’ibyo batangaza birimo kuyobya cyangwa kwibasira abandi, kubera ko ibyo batangaje bihinduka ibishobora kuvamo amakuru.

Uku guhagarikwa kwa Bwana Trump kwari kwatangiye guhera ku itariki yahagaritsweho bwa mbere ya 7 y’ukwezi kwa mbere, nkuko byatangajwe na Nick Clegg, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga muri Facebook.

Ubutumwa bwa Bwana Clegg bwongeyeho buti: “Hashingiwe ku bukana bw’ibyagejeje ku ihagarikwa rya Bwana Trump, twemera ko ibikorwa bye ari ukurenga bikomeye ku mategeko yacu bihanishwa igihano cya mbere cyo hejuru mu bihari”.

Ati: “Nidusanga hakiri ibyago bikomeye ku mutekano w’abaturage, tuzongera uku guhagarikwa ho igihe runaka dukomeze kongera gusuzuma kugeza igihe ibyo byago bizagabanuka”.

Mu gihe Bwana Trump azaba agarutse kuri izo mbuga, mu gihe yakora andi makosa azahabwa “ibihano byiyongera ubukana mu buryo bwihuse”, nkuko itangazo rya Bwana Clegg ryabivuze.

Trump yasubije iki?

Mu itangazo ryatanzwe binyuze mu kanama k’ibikorwa bye bya politiki kazwi nka Save America, Bwana Trump yagize ati: “Icyemezo cya Facebook ni igitutsi ku bantu baciye umuhigo bagera kuri miliyoni 75, kongeraho abandi benshi, badutoye…”

Akomeza ati” [Facebook] Ntibakwiye kwemererwa gukora uku kuniga ibitekerezo no gucecekesha ngo birangirire aho, kandi mu mpera tuzatsinda. Igihugu cyacu ntabwo kigishoboye kwihanganira uku gukoresha nabi ububasha!”.

Mu itangazo rya kabiri rivuga kuri uko guhagarikwa imyaka ibiri, Bwana Trump yibasiye uwashinze Facebook. Ati:” Ubutaha ubwo nzaba ndi muri White House [ibiro bya perezida w’Amerika] nta bindi birori bizabaho byo gusangira amafunguro, ku busabe bwe, na Mark Zuckerberg n’umugore we. Bizaba ari akazi gusa!”.

Icyemezo cya Facebook cyemerera Bwana Trump kugaruka kuri uru rubuga mbere y’amatora ya perezida yo mu 2024. Gifashwe kandi mu gihe yitegura kongera gukoresha mitingi zitabirwa n’imbaga nk’izo yari azwiho mu gihe cyo kwiyamamaza no mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Imwe mu za mbere muri izo mitingi nkuko BBC ibivuga, iteganyijwe kubera mu mujyi wa Dallas muri leta ya Texas mu ntangiriro y’ukwezi kwa karindwi, nkuko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, byamenyekanye ko urubuga rw’itumanaho rwari rwashinzwe na Bwana Trump nyuma yo guhagarikwa ku mbuga nkoranyambaga – ruzwi nka From the Desk of Donald J Trump – rwafunzwe burundu.

Hamwe no guhagarikwa na Facebook – buri kwezi ikoreshwa n’abantu barenga miliyari ebyiri ku isi, Bwana Trump yanahagaritswe kuri Twitter, YouTube, Snapchat, Twitch n’izindi mbuga nkoranyambaga, kubera imidugararo yo mu kwezi kwa mbere.

Mu kwezi gushize, Guverineri Ron DeSantis wa leta ya Florida, inshuti ya Trump wo mu ishyaka ry’abarepubulikani, yashyize umukono ku itegeko rya mbere muri Amerika rihana kompanyi z’ikoranabuhanga kubera guhagarika abanyapolitiki.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga