• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
21/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
21/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
21/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Umuryango w’Abibumbye-UN, wasabye ko Myanmar ikomanyirizwa mu bijyanye n’intwaro z’igisirikare

Umwanditsi
June 19, 2021

Mu buryo budakunze kubaho, umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wasabye ko kugurisha intwaro kuri Myanmar bihagarara(Embargo) kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryo muri uyu mwaka ryakozwe n’igisirikare ryiciwemo abantu.

Inteko rusange ya ONU yemeje umwanzuro wamagana agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi mu kwezi kwa kabiri nyuma yo guhirika ubutegetsi bwatowe bwo muri icyo gihugu.

ONU kandi yasabye ko imfungwa za politiki zifungurwa, zirimo nk’umutegetsi watowe wa Myanmar Aung San Suu Kyi, ndetse urugomo rukorerwa abigaragambya mu mahoro na rwo rugahagarara.

Nubwo mu rwego rw’amategeko ibihugu bidategetswe gukurikiza uwo mwanzuro, mu rwego rwa politiki ufite icyo uvuze gikomeye.

Christine Schraner Burgener, intumwa yihariye ya ONU kuri Myanmar, yabwiye inteko rusange ya ONU ati:” Ibyago byuko habaho intambara birahari. Igihe ni iki cyuko hagira igikorwa. Amahirwe yo gukuraho ubutegetsi bwa gisirikare aragenda agabanuka”.

Uwo mwanzuro wa ONU kuri Myanmar washyigikiwe n’ibihugu 119, Belarus (Biélorussie) ni yo yonyine yatoye iwamagana. Ibindi bihugu 36 byifashe, birimo Uburusiya n’Ubushinwa, ibi bikaba ari byo bya mbere bigurisha intwaro nyinshi kuri Myanmar.

Bimwe mu bihugu byifashe kuri uwo mwanzuro nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, byavuze ko ikibazo cya Myanmar ari ikibazo cyayo bwite. Ibindi bivuga ko uwo mwanzuro wa ONU utavuze ku kibazo cya ba nyamucye b’abayisilamu b’aba Rohingya bibasiwe n’igisirikare mu myaka ine ishize, bikaviramo abagera hafi kuri miliyoni imwe guhunga igihugu cyabo.

Olof Skoog, ambasaderi w’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) muri ONU, yavuze ko uwo mwanzuro “utesheje agaciro mu rwego rw’amategeko agatsiko ka gisirikare, wamagana ihohotera ryako n’urugomo ku baturage bako, kandi ugaragaza ishyirwa mu kato ryako mu maso y’amahanga”.

Ariko ambasaderi Kyaw Moe Tun uhagarariye muri ONU leta y’abasivile yatowe ya Myanmar, yavuze ko ababajwe n’igihe kirekire byafashe ngo inteko rusange ya ONU itore uwo mwanzuro yavuze ko “ucubya uko ibintu bimeze ubu“. Madamu Suu Kyi, w’imyaka 76, yarafunzwe kuva yahirikwa ku butegetsi.

Igisirikare cyavuze ko cyafashe ubutegetsi mu kwezi kwa kabiri kubera ko habayeho uburiganya mu matora rusange yo mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

Ariko indorerezi z’amatora zigenga zivuga ko ahanini yabaye mu bwisanzure no mu mucyo, kandi ibirego kuri Madamu Suu Kyi byamaganwe na benshi nk’ibishingiye ku mpamvu za politiki.

Ihirikwa ry’ubutegetsi bwe ryatumye habaho imyigaragambyo ahantu henshi mu gihugu, igisirikare cya Myanmar cyibasira gikoresheje urugomo abigaragambya baharanira demokarasi, impirimbanyi ndetse n’abanyamakuru.

Kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano zishe abantu barenga 860 zifunga abandi bagera hafi ku 5.000, nkuko bivugwa n’umuryango ugenzura ibibera muri Mynamar, Assistance Association for Political Prisoners (AAPP).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga