• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Muramvya: Imodoka zitwara abagenzi zaratwitswe, benshi bicwa barashwe, abandi barakomereka

Umwanditsi
June 28, 2021

Imodoka 2 zitwara abagenzi, imwe yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, indi ya Toyota Probox zaguye mu gitero cy’abitwaje intwaro mu ijoro ryo kuwa 26 Kamena 2021 ahagana ku i saa mbiri z’ijoro. Haravugwa abasaga 15 bishwe barashwe, abandi babarirwa mu icumi barakomereka i Muramvya.

Abatangabuhamya mu baganiriye n’ikinyamakuru iwacu cy’i Burundi, bavuga ko hari benshi bapfiriye muri iki gitero, abandi barakomereka, imodoka ziratwikwa ndetse humvikana urufaya rw’amasasu.

Minisiteri y’umutekano mu Gihugu, ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko iki gitero ari icy’iterabwoba, cyatwikiwemo imodoka zitwara abantu, gipfiramo abantu iyi Minisiteri itatangajwe umubare n’abandi bakomeretse, aho cyakorewe ku musozi wa Munanira ku muhanda muri Komini Rutegama ku bilometero 3 uva Muramvya werekaza i Gitega, mu murwa mukuru wa Politiki w’u Burundi. Polisi y’iki Gihugu ivuga ko iperereza rikomeje gukorwa.

Ku bantu barokotse iki gitero, bavuga ko abantu bitwaje intwaro barashe ku modoka ubwo bamwe mu bagenzi bageragezaga gukura amabuye yari yafungishijwe uyu muhanda. Bavuga ko abapfiriye muri iki gitero barenga 15 abandi babarirwa 10 barakomereka, aho bahakuwe bajyanwa ku bitaro bya Muramvya na Kibimba.

Iki gitero cyabaye, kije gikurikiye ikindi cyaherukaga gukorwa Tariki 9 Gicurasi 2021 n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye muri iyi ntara nubundi ya Muramvya, aho cyaguyemo abantu cumi abandi benshi bagikomerekeramo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga