• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes
25/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
25/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
25/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
25/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes
25/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
25/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
25/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya

Belarus yatahuye umugambi w’ihirikwa ry’ubutegetsi ihita ifunga umupaka wayo na Ukraine

Umwanditsi
July 3, 2021

Belarus (Biélorussie) yafunze umupaka wayo na Ukraine, ivuga ko hari intwaro zirimo koherezwa rwihishwa mu gihugu hagamijwe guhirika ubutegetsi buriho.

Perezida Alexander Lukashenko avuga ko ibyo biri mu mugambi w’ibihugu bikomeye wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwe, amazeho imyaka 27. Nta gihamya atanga.

Perezida Lukashenko, yavuze ko inzego z’ubutasi za Belarus zavumbuye amatsinda y’imitwe y’iterabwoba yo mu mahanga icura umugambi wo kumuhirika ku butegetsi. Yagize ati: “Barenze umurongo. Ntitwabababarira“.

Yavuze ko intwaro zarimo zohererezwa imitwe y’iterabwoba iterwa inkunga n’Ubudage, Lithuania, Pologne, Ukraine n’Amerika.

Mu muhango wo kwizihiza imyaka 30 y’ubwigenge bwa Belarus nyuma yo gusenyuka kw’Ubumwe bw’Abasoviyeti, Perezida Lukashenko yagize ati:” Intwaro nyinshi zirimo kuva muri Ukraine ziza muri Belarus. Ni yo mpamvu nategetse abashinzwe umutekano ku mupaka gufunga byuzuye umupaka na Ukraine”.

Yavuze ko azabaza umukuru w’Ubudage Angela Merkel n’abandi bategetsi ku bijyanye n’ayo makuru.

Ukraine nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yahakanye kwivanga mu mitegekere ya Belarus ndetse ivuga ko gufunga uwo mupaka wa kilometero 1,084 bizatuma abaturage bayo “bahababarira”.

Belarus ihana imbibi na Ukraine mu majyepfo. Mu burengerazuba hari Pologne na Lithuania, mu majyaruguru hari Latvia (Lettonie), n’Uburusiya mu burasirazuba.

Perezida Lukashenko.

Iki cyemezo cyo gufunga umupaka kirushijeho kongera umwuka mubi mu mubano wa Belarus n’ibihugu bikomeye. Mu kwezi kwa gatanu, Leta ye yarakariwe n’amahanga ubwo yahatiraga indege ya Kompanyi Ryanair kugwa muri icyo gihugu, igata muri yombi umunyamakuru unenga Leta wari uyirimo. Ibyo byatumye ibihugu by’I Buray na Amerika bifatira ibihano Belarus.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5801 Posts

Politiki

4052 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga