• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Ingabire Umuhoza Victoire azaburanishwa n’urukiko yarezemo u Rwanda

Umwanditsi
June 5, 2016

Urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu, rwanzuye ko urubanza Ingabire Victoire yarezemo u Rwanda rugomba kuburanishwa.

Urukiko mu gufata iki cyemezo, abacamanza bose ntabwo bakivuzeho rumwe kuko babiri muri 11 bacyanze, abataragishyigikiye ni Gerad Niyungeko w’u Burundi hamwe na mugenziwe Aggustino Ramadhani wa Tanzania, gusa mugihe bigenze gutya icyemezo gifatwa hakurikijwe amajwi ya benshi.

Umucamanza El Haj Guissé ukomoka muri Senegal, yasobanuye ko icyemezo cy’u Rwanda cyaje hashize amezi cumi n’abiri yose Ingabire yaragejeje ikirego muri uru rukiko, bityo rero ngo urubanza rukaba rukwiye gukomeza.

Mu busanzwe amategeko uru rukiko rugenderaho, avuga ko kugira ngo urukiko rwakire ikirego cy’umuntu cyangwa cy’ishyirahamwe runaka, Igihugu kiregwa kigomba kuba cyarahaye ku mugaragaro abantu bacyo uburenganzira bwo kwitabaza urwo rukiko.

Ingabire Victoire, urukiko ruvuga ko rwakiriye ikirego cye kuko cyari cyujuje ibisabwa ngo cyakirwe, ikirego yakigejeje mu rukiko Taliki ya 3 Ukwakira 2014.

Mu gihe haburaga gusa iminsi 3 ngo urukiko rutangire kuburanisha urubanza, u Rwanda ku italiki ya mbere Werurwe uyu mwaka, rwambuye uburenganzira abaturage barwo rusesa itangazo rwari rwatanze mu rukiko rutanga uburenganzira.

Ibyakozwe n’u Rwanda ngo byahise bihungabanya urubanza, bitewe n’uko u Rwanda rwahise ruvuga ko kuva rusheshe icyo cyemezo nta muturage warwo ushobora kugana uru rukiko.

Abacamanza bamaze gusuzuma ingingo u Rwanda rwatanze hamwe n’izo ababuranira Ingabire Victoire Umuhoza batanze, urukiko ngo rwasanze rufite uburenganzira bwo kumva urubanza ngo kuko icyemezo  cyo gusesa uburenganzira u Rwanda ngo rwagifashe urukiko rwararangije kwakira urubanza kera.

Muri uru rubanza, Ingabire yunganirwa n’umunyamategeko w’umunyarwanda Maitre Gatera Gashabana afatanyije n’umuhorandi Dr Caroline Buisman, u Rwanda ruhagarariwe n’abo mubiro by’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda.

Ingabire umuhoza Victoire, afungiye mu Rwanda, yakatiwe igifungo cy’imyaka 15, yahamijwe ibyaha birimo icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, Gukorana n’imitwe y’iterabwoba hamwe no gushaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Ingabire Victoire, arega Leta y’u Rwanda muri uru rukiko ko uburenganzira bwe bwahohotewe mu nkiko z’u Rwanda ko ndetse afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Italiki y’isubukurwa ry’uru rubanza ntabwo yatangajwe.

Iyi nkuru tuyikesha igitangazamakuru BBC.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga