• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Burundi: Inzego z’iperereza n’iz’umutekano zirimo n’iz’u Rwanda zahagurukiye ikibazo cy’Umutekano muke

Umwanditsi
July 7, 2021

Inama ya kane y’abayobora inzego z’iperereza n’umutekano mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigali yasoje imirimo yayo i Bujumbura mu Burundi. Yasabye ko habaho guhagurukira ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano muri ibyo bihugu.

Mu myanzuro iyo nama yahuje intumwa z’Uburundi, u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda na Tanzaniya, yafashe, harimo gushyiraho itsinda rizunganira ibikorwa bya gisirikali byo guhangana n’imitwe yitwara gisirikali, imyinshi ifite ibirindiro muri Kongo.

Itangazo VOA ikesha ibiro by’intumwa zidasanzwe mu karere k’ibiyaga bigali byafashije gutegura izi nama, rivuga ko abari bayirimo biyemeje kongera ingufu mu kuburizamo ibitero n’ivuka ry’indi mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano n’ituze mu bihugu byo mu karere.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abo bakuru b’inzego z’iperereza n’umutekano mu bihugu byo mu karere bemeranyije kuri gahunda y’ibikorwa by’imyaka ibiri, hagamijwe gukuraho icyo ari cyose giteza umutekano muke mu karere.

Muri ibyo bikorwa harimo kwambura intwaro no guhagarika ibikorwa by’imitwe yitwara gisirikali no kuyicyura mu bihugu ikomokamo, guhagarika uburyo bwose iyo mitwe ibonamo imfashanyo n’inkunga za gisirikali ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri iyo mitwe. Inama ikurikira ya gatanu izabera i Kigali mu Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga