• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Yagenze Kirometero Miliyoni 5 ashakisha umwana we, amubona nyuma y’imyaka 24

Umwanditsi
July 14, 2021

Umugabo w’Umushinwa yongeye guhuzwa n’umuhungu we nyuma y’imyaka 24 amushakisha aho yagenze 5.000.000km mu Bushinwa ari kuri moto amushakisha nyuma y’uko yari yibwe n’abagiye ku mugurisha mu 1997.

Ni umwana w’umuhungu wa Guo Gangtang, yashimuswe n’abacuruza abantu afite imyaka ibiri gusa ubwo yakinaga ari imbere y’iwabo mu ntara ya Shandong. Mu 2015 nkuko BBC ibitangaza, kubura k’umuhungu we kwagendeweho hakinwa filimi irimo Andy Lau, umukinnyi w’ikirangirire muri Hong Kong.

Kunyuruza abana ni ikibazo gikomeye mu Bushinwa, aho ababarirwa mu bihumbi za mirongo bibwa buri mwaka. Minisiteri y’umutekano mu Bushinwa ivuga ko polisi yabashije gukurikirana umwirondoro w’uyu mwana ikoresheje ibipimo bya ADN/DNA.

Umwana ahoberana na Se nyuma y’imyaka 24.

Abantu babiri bakekwaga barahizwe kandi baza gufatwa, nk’uko ikinyamakuru Global Times kibivuga. Abakekwa, bari abantu bakundana icyo gihe, bateguye kwiba umwana wo kugurisha, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru China News.

Nyuma yo kubona umuhungu wa Guo ari gukina imbere y’iwabo wenyine, umugore ukekwa wavuzwe ku izina rimwe rya Tang, yahise amushikuza amujyana ahategerwa imodoka, aho umukunzi we Bwana Hu yari amutegereje.

Aba bombi bahise bafata imodoka rusange ibajyana mu ntara iri hafi ya Henan aho bamugurishije. Ibinyamakuru byaho bivuga ko umuhungu wa Guo basanze akiba muri iyo ntara.

Guo yabwiye abanyamakuru ati: “Ubu ubwo umwana wanjye yabonetse, ibintu byose bigiye kuba umunezero“.

Nyuma y’uko umwana we ashimuswe mu 1997, bivugwa ko Guo yagenze mu ntara zirenga 20 mu gihugu ari kuri moto ashakira aho bamurangiye hose. Muri uko gushaka, yavunitse amagufa mu mpanuka zo mu muhanda ndetse yafashwe n’abajura baramwiba. Moto 10 yakoresheje zarangiritse.

Yagendaga afite ibyapa biriho ifoto y’umuhungu we, yavuze ko ubuzima bwe bwose amafaranga yakoreraga yayashyiraga muri iki gikorwa, akarara munsi y’ibiraro akanasaba amafaranga ubwo yabaga yamushiranye.

Mu gushaka umuhungu we, yanabaye umwe mu bagize imiryango y’ababuze ababo mu Bushinwa, ndetse yafashije ababyeyi barindwi kubona abana babo bashimuswe.

Ubwo inkuru yamenyekanaga ko umuhungu wa Guo yabonetse, imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa zakwiriye ubutumwa bwo gushyigikira se.

Umwe yanditse kuri Weibo ati: “Ababyeyi benshi bari kuba barabivuyemo kera. Aratangaje cyane kandi ndamwishimiye by’ukuri”.

Mu Bushinwa, kwiba no kugurisha abana bato cyane bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari ikibazo. Mu 2015, byavuzwe ko ikigereranyo cy’abana 20,000 bashimutwa buri mwaka mu Bushinwa. Benshi muri bo bagurishwa ku miryango ishaka abo irera, mu gihugu cyangwa mu mahanga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga