• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Tunisia: Imyigaragambyo yatumye Minisitiri w’Intebe yirukanwa, inteko ishinga amategeko irahagarikwa

Umwanditsi
July 26, 2021

Perezida wa Tunisia yirukanye Minisitiri w’intebe ndetse aba ahagaritse inteko ishingamategeko. Ni nyuma yuko imyigaragambyo irimo urugomo yadutse mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Abigaragambya babarirwa mu bihumbi nkuko BBC ibitangaza, barakajwe n’uko guverinoma irimo kwitwara ku cyorezo cya Covid-19, kuri iki cyumweru biraye mu mihanda, banakozanyaho na polisi.

Perezida Kais Saied yatangaje ko ari we ubwe ugiye gutegeka igihugu afatanyije na minisitiri w’intebe mushya, avuga ko ashaka kuzana ituze mu gihugu. Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ibyo yakoze ari uguhirika ubutegetsi.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo nyuma y’inama y’igitaraganya yagiranye n’inzego z’umutekano mu ngoro ye, Bwana Saied yagize ati:” Twafashe ibi byemezo… kugeza amahoro mu baturage agarutse muri Tunisia no kugeza turokoye Leta”.

Nyuma yaho ku cyumweru nijoro, abigaragambya basabwe n’ibyishimo byuko uwari Minisitiri w’intebe Hichem Mechichi yirukanwe. Perezida Saied yifatanyije n’imbaga y’abigaragambya mu murwa mukuru Tunis.

Abantu babarirwa mu bihumbi bari bigaragambirije i Tunis no mu yindi mijyi bamagana ishyaka riri ku butegetsi, batera hejuru bati, “Muveho!”, ndetse banasaba ko inteko ishingamategeko iseswa.

Abashinzwe umutekano babujije kugera ku nteko ishingamategeko no mu mihanda ikikije umuhanda uri rwagati muri Tunis wa Avenue Bourguiba (witiriwe Bourguiba wagejeje Tunisia ku bwigenge yigobotora ubukoloni bw’Ubufaransa).

Mu mpinduramatwara yo mu 2011, uwo muhanda ni wo wabaye izingiro ry’imyigaragambyo yo kwamagana Leta.

Polisi yarashe imyuka iryana mu maso ku bigaragambya, ndetse ita muri yombi abantu benshi, mu gihe habayeho gukozanyaho no mu yindi mijyi myinshi.

Abigaragambya biraye mu biro by’ishyaka Ennahdha riri ku butegetsi, bamena za mudasobwa ndetse batwika ibiro byaryo mu mujyi wa Tozeur. Iri shyaka ryamaganye icyo gitero, rivuga ko cyakozwe n'”ibico by’abagizi ba nabi” barimo kugerageza “kubiba akajagari n’isenya”.

Igisirikare gishobora kwitabazwa

Perezida Saied yasezeranyije ko nihaba urundi rugomo, ahangana na rwo yifashije imbaraga z’igisirikare. Yagize ati: “Ndaburira buri wese utekereza ku gukoresha intwaro… na buri wese warasa isasu, [ko] ingabo zizasubizanya amasasu”.

Yavuze ko itegekonshinga rimwemerera guhagarika inteko ishingamategeko iyo “igihe icyo ari cyo cyose yahura n’ibyago”. Ariko Rached Ghannouchi, umukuru w’inteko ishingamategeko, yashinje Perezida “guhirika impinduramatwara ndetse n’itegekonshinga”.

Bwana Ghannouchi, ukuriye ishyaka Ennahda, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:”Turafata ko inzego [za leta] zigikora kandi abashyigikiye Ennahda ndetse n’abaturage ba Tunisia bazarwana ku mpinduramatwara”.

Mu myaka icumi ishize, impinduramatwara yo muri Tunisia yatumye habaho demokarasi ndetse iteza imyivumbagatanyo mu karere yahawe izina rya ‘Arab Spring’ cyangwa ‘Printemps Arabe’.

Ariko icyizere cyuko iyo mpinduramatwara yari gutuma abantu barushaho kubona akazi ndetse bakagira n’andi mahirwe mu buzima, cyaraje amasinde. Imyaka icumi nyuma yaho, Tunisia iracyahanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu ndetse ni na kimwe mu bihugu bishegeshwe bikomeye na coronavirus muri Afurika.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, umubare w’abandura bashya wakomeje kwiyongera cyane, bituma ubukungu busanzwe bujegajega burushaho kugira ibibazo. Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’intebe Hichem Mechichi yirukanye minisitiri w’ubuzima, ariko ibi ntibyahosheje uburakari bw’abaturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga