• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
06/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
06/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
06/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Igiciro cyo kwipimisha Covid-19 mu mavuriro yigenga cyahanantuwe gishyirwa ku mafaranga 5000

Umwanditsi
August 2, 2021

Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima-RBC cyatangaje ko guhera kuwa 09 Kanama 2021 mu mavuriro yigenga kwipimisha mu buryo bwihuse( rapid test) icyorezo cya Covid-19 bizashyirwa ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu. Ni igiciro cyari kimaze igihe ku mafaranga 10,000 y’u Rwanda.

Ihananturwa ry’iki giciro cyo kwipimisha Covid-19 mu buryo bwihutse( Rapid Test) rije nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima n’ikigo cyayo RBC byari byijeje Abanyarwanda ko mu rwego rwo korohereza buri wese kumenya uko ahagaze kuri iki cyorezo hagiye kugabanywa igiciro cyo kwipimisha.

Uretse kandi kumanura iki giciro kigashyirwa ku bihumbi bitanu, mu bihe bishize Minisiteri y’Ubuzima yijeje Abanyarwanda ko mu minsi mike iri imbere abantu bazoroherezwa mu kubona ibikoresho byo kwipima ubwabo Covid-19 ku buryo buri wese abasha kwipima aho yaba ari hose akamenya uko ahagaze kuri iki cyorezo bidasabye ko ajya kwa muganga.

Mu itangazo rya RBC rigabanya igiciro cyo kwipimisha iki cyorezo, aho mu mavuriro yigenga cyashyizwe ku bihumbi bitanu, yanatangaje ko urutonde rw’amavuriro yigenga ashobora gupima Covid-19 ruzatangazwa bidatinze.

Itangazo rya RBC;

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga