• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kamonyi: Ubuzima bubi abayemo bwamuhindiye “Mbarubucyeye”

Umwanditsi
June 7, 2016

Umuturage utagira epfo na ruguru, ubukene n’ubuzima bubi bituma nta byiringiro by’ubuzima abona kuko yibona nk’uwirengagijwe.

Nubuhoro Ndahayo, atuye mu murenge wa Gacurabwenge, akagari ka Nkingo, umudugudu wa Nyamugari, aba mu nzu nto cyane itagira icyumba, iyi nzu ayibanamo n’inka ifite iyayo, yahawe n’umugiraneza ariko amubwira ko agiriye urubyaro afite.

Uretse Mituweli yo kwivuza avuga ko yahawe n’umudugudu, uyu muturage nta bundi bufasha na buke yigeze ahabwa mu gihe abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubukene, akaba ashaje kandi atishoboye.

Ndahayo, afite abana batatu bato babana muri aka kazu yagondagonze amazemo igihe gisaga imyaka 20, umugore we afite uburwayi bwo mu mutwe butuma kenshi iyo bikomeye arwarizwa iwabo, akagaruka gusa mu gihe yorohewe, nabwo aje kureba abana n’umugabo.

Ndahayo, uretse ubukene n’imibereho mibi y’ubuzima no kuba ageze mu zabukuru, avuga ko afite ikibazo cy’uburwayi abana nabwo, bwa Asima.

Ndahayo, aha ubona yicaye ni naho arara n'umuryango we n'izi nka ureba.
Ndahayo, aha ubona niko hangana, imyenda ayimanika kurukuta, aha yicaye ni naho arara n’umuryango we n’izi nka ubona.

Ndahayo, inka afite avuga ko icyo ayikuraho ari amata n’ifumbire ngo kuko iyo ibyaye yaba inyana cyangwa ikimasa, uwayimuhaye aratwara gusa ngo akamuha udufaranga duke tumufasha kugira uko yikenura yaba ifite ikibazo akayivuza hakaba n’igihe amwirukiye ngo agire uko amugenza iyo byamuyobeye.

Avuga kandi ko kubera ubukene n’ibibazo, agafumbire kabonetse abazi ko gahari baramubonerana akakagombye kugura nk’amafaranga ibihumbi bitatu bakamuha igihumbi, ibyo kurarira, cyangwa se ubwatsi buke bwo kugaburira iyi nka.

Ndahayo, avuga ko ikibazo cye abayobozi bakizi, ariko kugeza uyu munsi ntacyo bagikozeho, nyamara ngo yumva ko abakene, abatishoboye, abasaza n’abakecuru batabashije ngo bafashwa nyamara we arara atazi ko buri bucye.

Aha harabura umugore n'umwana umwe ngo umuryango urara muri iyi nzu wuzure.
Aha harabura umugore n’umwana umwe ngo umuryango urara muri iyi nzu wuzure.

Uretse kuba uyu musaza ararana n’inka mu kazu gato afite agashyiraho n’uyu muryango we, ibibazo by’isuku n’isukura aho atuye ni uruhuri, ubwiherero abutira abaturanyi ariko muri iyi minsi ngo nabo bwaraguye.

Ubwo intyoza.com yakomezaga kuganira na Ndahayo, yavuze ko icyo yifuza ari ukubona inzu araramo n’umuryango we, akareka kurarana n’amatungo kugira ngo ejo n’ejobundi abaye atagihari umuryango we uzabe ufite aho usigaye.

Uyu Ndahayo, avuga ko kenshi abaturage bamugirira impuhwe bakifuza kuba bamujyana ngo bamufashe ariko bakavuga ko batamushoborana n’abana be bose.

Agafumbire abonye, avuga ko kubera ubukene bamubonerana iyakaguze ibihumbi bitatu bakamuha igihumbi cyangwa ibyo kurya by’umunsi.

Uwamahoro Prisca, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yatangarije intyoza.com ko ikibazo cy’uyu muturage umurenge atuyemo wa Gacurabwenge ukizi.

Ndahayo, atwarwa ifumbire agahabwa ibishyimbo bitagize aho bihurira n'ifumbire.
Ndahayo, ku bw’imibereho, atwarwa ifumbire agahabwa ibishyimbo bitagize aho bihurira n’ifumbire itwawe.

Uwamahoro Prisca, avuga ko bari bagiye ku mwubakira ariko bagasanga aho atuye haragenewe guhingwa, avuga kandi ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha aribwo bateganya ko bazamwubakira kimwe n’abandi batishoboye, mu gihe bitarashoboka ngo harashakishwa uburyo bwo kureba aho bamukodeshereza inzu ya make yatuma adakomeza kurarana n’amatungo.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga