• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
05/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Afghanistan: Umugore yabyariye mu ndege y’Ingabo za America ahungishwa

Umwanditsi
August 23, 2021

Umugore wari urimo guhungishwa mu ndege akuwe muri Afghanistan muri iki gihe cy’akavuyo gikomeje muri icyo gihugu, yabyaye umwana w’umukobwa ari muri iyo ndege.

Ingabo z’Amerika zirwanira mu kirere zavuze ko uwo mugore w’Umunya-Afghanistan yagiye ku bise berekeza ku kibuga cy’indege cya gisirikare cy’Amerika cya Ramstein Air Base kiri mu Budage.

Abaganga binjiye mu ndege ubwo yari imaze kugera ku kibuga bamufasha kubyara uwo mwana bari mu gice gitwarwamo imizigo cy’indege. Umwana na nyina bivugwa ko bameze neza aho bari kwitabwaho ku ivuriro riri hafi aho.

Hari aho byageze muri urwo rugendo uwo mugore wari utwite atangira kugira “ibibazo“, nkuko bikubiye mu rukurikirane rw’ubutumwa bwo kuri Twitter. Byasabye ko umupilote amanura indege kugira ngo umuyaga wiyongere mu ndege, “bifasha kugumisha ibintu hamwe no kurokora ubuzima bw’umubyeyi”.

Abanya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bari hanze y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyo mu murwa mukuru Kabul, nyuma y’iminsi ishize aba Taliban bigaruriye igihugu, bategerereje mu bushyuhe bw’umurengera no mu kivunge ngo babe bagira amahirwe yo guhunga igihugu.

Abantu bagera hafi ku 17,000 nkuko BBC ibitangaza, ni bo bamaze guhungishwa mu ndege n’igisirikare cy’Amerika bakuwe kuri icyo kibuga, nkuko ibiro bya perezida bya White House byabitangaje ku wa gatandatu.

Perezida w’Amerika Joe Biden yashyizeho igihe ntarengwa cy’itariki ya 31 y’uku kwezi kwa munani ngo ingabo z’Amerika zose zibe zavuye muri Afghanistan. Ariko ibihugu byinshi birimo gushaka ko icyo gihe cyongerwa mu gufasha guhungisha abaturage babyo n’Abanya-Afghanistan bakoreye ibigo by’i Burayi n’Amerika. Hari ubwoba ko aba Taliban bashobora kubihimuraho.

Josep Borrell ukuriye ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), ku wa gatandatu yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Barashaka guhungisha abantu 60,000 hagati y’ubu no mu mpera y’uku kwezi”.

“Mu mibare ntibishoboka”.

Aba Taliban bavuze ko Amerika ari yo nyirabayazana y’akavuyo ko ku kibuga cy’indege. Amakuru avuga ko umutegetsi wo mu ba Taliban Amir Khan Muttaqi yagize ati: Amerika, n’ubuhangange bwayo bwose n’ibikoresho… yananiwe gushyira ibintu ku murongo ku kibuga cy’indege”.

“Hari amahoro n’ituze mu gihugu hose, ariko hari akavuyo ku kibuga cy’indege cya Kabul honyine”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga