• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
22/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
22/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
22/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi

Perezida Joe Biden yahigiye kwihorera nyuma y’iyicwa ry’abasirikare 13 ba Amerika muri Afghanistan

Umwanditsi
August 27, 2021

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze ko azihorera ku bakoze igitero kuri uyu wa kane hanze y’ikibuga cy’indege i Kabul kigahitana abasirikare 13 ba America hamwe n’abasivile batari bake. Bari bakoranye mu cyizere cyo guhungishwa ubutegetsi bw’abatalibani.

Jenerali Kenneth McKenzie, uyoboye ibiro bya gisirikare muri Amerika yavuze ko hari n’imibare y’abasivile ba Afuganistani bapfuye, abandi bakomerekera muri icyo gitero ashinja umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu, witwa ISIS K. Yongeyeho ko bakirimo kwegeranya imibare nyayo y’abapfuye.

McKenzie nkuko VOA ibitangaza, yavuze kandi ko indege za Amerika zitazahagarika guhungisha abantu bifuza kuva i Kabul nubwo iki gitero cyabaye. Yavuze ko yiteze ko ISIS izagerageza ibindi bitero ariko ko bitazabuza ko igikorwa biyemeje bagisohoza.

Abiyahuzi babiri bambariye kuri bombe baziturikije hafi y’urwinjiriro rwo ku kibuga cy’indege, rwitwa Abbey hamwe no hafi ya Hoteli ihegereye yitwa Baron, nkuko Jenerali McKenzie yabivuze. Izo bombe kandi zakurikijwe amasasu yarashwe abasivile n’abasirikare. (AFP)

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5896 Posts

Politiki

4147 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga