• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Côte d’Ivoire: Umugabo yazamuye uburakari muri rubanda ubwo yerekanaga uko yafataga abagore ku ngufu

Umwanditsi
September 1, 2021

Televiziyo yo muri Côte d’Ivoire yasabye imbabazi nyuma y’ikiganiro cy’umugabo uvugwa ho ko yafataga abagore ku ngufu. Uyu mugabo, yagaragaye kuri iyi Televiziyo arimo kwerekana uko yabigenzaga yifashishije ikibumbano (mannequin). Ntabwo byarangiye gutyo gusa kuko n’umunyamakuru wakoze iki kiganiro yahagaritswe.

Umunyamakuru wakoraga iki kiganiro, yagaragaye aseka cyane mu gihe yafashaga uyu mugabo kuryamisha hasi icyo kibumbano. Nyuma y’aho, uyu mugabo yasabwe gutanga impanuro/inama ku bagore z’uburyo bashobora kwirinda gufatwa ku ngufu.

Abantu bangana na 30.000 nkuko BBC ibitangaza, bateye igikumu/umukono ku rwandiko rusaba ko icyo kiganiro gihagarikwa kuri iyo televiziyo yigenga, Nouvelle Chaîne Ivoirienne (NCI).

Minisitiri ufite mu nshingano ze ibibazo by’abagore, Nassénéba Touré ari mu bateye igikumu bavuga ko ikiganiro cyerekanywe ku wa mbere kinyuranije na gahunda z’iki gihugu zo kurwanya ingeso yo gufata abagore ku ngufu.

Umunyamakuru, Yves de M’Bella, yasabye imbabazi nyuma y’iki kiganiro cyerekanywe mu masaha y’igihe haba hari abantu benshi bakurikira televiziyo. Gusaba imbabazi kwe ntabwo byabujije abamukuriye kumuhagarika by’agateganyo. Ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru, buvuga ko bwiyemeje kubahiriza uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ubw’abagore.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga