• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/12/25
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
30/12/25
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)
30/12/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere n’Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire
30/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge

Hari abantu 28 bafunzwe bazira gusambanya mu kivunge umwana w’umukobwa w’imyaka 15

Umwanditsi
September 24, 2021

Abategetsi mu gihugu cy’u Buhinde bari mu iperereza ku kirego cy’umukobwa w’imyaka 15 wasambanyijwe kenshi ku ngufu n’abagabo benshi mu gihe cy’amezi icyenda, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Polisi mu mujyi wa Mumbai nkuko BBC ibitangaza, yafashe abantu 28 bakekwaho icyo gikorwa kibi, cyahereye mu kwezi kwa mbere. Ibinyamakuru byaho bivuga ko byatangiye ubwo inshuti y’uyu mukobwa yamufataga ku ngufu igafata n’amashusho iri kubikora.

Uwo musore n’inshuti ze bivugwa ko bakoresheje ayo mashusho mu gutera ubwoba uwo mukobwa ngo yemere kuryamana na bo. Abategetsi bavuga ko kumusambanya mu kivunge icya rimwe byabereye mu duce dutandukanye twa Mumnbai turimo Dombivili, Badlapur, Murbad, na Rabale.

Uyu mukobwa amaherezo yaje kurega abo basore kuri polisi kuwa gatatu nijoro. Ikinyamakuru NDTV kivuga ko yavuze abagera kuri 33 kandi hafi ya bose yari azi neza buri umwe.

Kuva haba gufata ku ngufu mu kivunge umukobwa wiswe Nirbhaya mu 2012 bikarakaza Abahinde benshi, iki gihugu cyashyizeho amategeko akarishye ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ariko nubwo amategeko yakajijwe, iki kiracyari ikibazo gikomeye. Mu 2020, ikigo National Crime Records Bureau cy’Ubuhinde cyatangaje ko cyabaruye ibikorwa 28,046 byo gufata ku ngufu – hafi 77 buri munsi.

Impirimbanyi zivuga ko umubare wa nyawo uri hejuru cyane kuko byinshi muri ibi byaha bitavugwa, kuko gufatwa ku ngufu bikiri kirazira kuvuga kuri benshi mu Buhinde.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga