• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
10/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
10/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
10/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Malawi: Perezida Chakwera yabwiye ibihugu bikize ati” Mutwishyure cyangwa mupfane natwe”

Umwanditsi
November 1, 2021

Perezida wa Malawi yatanze ubutumwa bukomeye ku bihugu bikize kugeza ubu bitarashobora kwishyura miliyari £100 byiyemeje guha ibihugu bikennye buri mwaka mu mugambi wo kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Lazarus Chakwera yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ntabwo ari ubugira neza. Mutwishyure cyangwa mutikirane natwe / mupfane natwe.”

Abategetsi b’ibihugu bikize cyane ku isi (G20) inama yari ibahurije i Roma yarangiye biyemeje gukomeza imihate yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ariko “nta bikorwa bifatika bumvikanye“.

Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU yatangaje kuri Twitter ko avuye i Roma “ibyizere byanjye bitujujwe – ariko nibura ntibihambwe.”

Guterres, avuga ko afite icyizere ku nama ikurikiyeho ya COP26 i Glasgow mu gukomeza intego yo kugabanya ubushyuhe bw’isi ku kigero cya degere 1.5 no gushyira mu bikorwa ugutanga amafaranga yemewe.

Mu 2009, ibihugu bikize byiyemeje gutanga ariya mafaranga bitarenze 2020 mu gufasha ibihugu bikennye guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no kubaka ubukungu butacyangiza. Ariko iyo ntego n’ubu ntiragerwaho, Leta y’Ubwongereza izakira COP26 iravuga ko itagerwaho mbere ya 2023.

Ku bihugu byinshi, iki nicyo kibazo gikomeye kurusha ibindi cyo gukemura. Ibihugu bikennye cyane birasaba ko inama ya Glasgow yatanga igisubizo, bivuga ko ibihugu byateye ihungabana ry’ikirere ari nabyo bikwiye kwishyura menshi mu guhangana na ryo.

Chakwera yagize ati:” Iyo tuvuze ngo bakore ibyo bemeye, ntabwo ari ubugiraneza. Ni ukwishyura ikiguzi cyo gutunganya. Niba waragize uruhare mu guhindura isi uko imeze uku, reka tuyisukure, ariko ugomba kubiryozwa.” G20, igizwe n’ibihugu 19 hamwe n’Ubumwe bw’Uburayi byonyine nibyo byohereza 80% y’imyuka mibi ihumanya ikirere cy’isi.

Ibitonyanga mu nyanja iri gushya

Abategetsi b’ibihugu bikize mu nama yabahuzaga i Roma

Itangazo ry’inama yahuje ibi bihugu i Roma nta kintu rivuga ku ntego yo kugera kuri 0% mu kohereza iyo myuka mu 2050 (Net Zero). Ibyo biyemeje ni ukongera umuhate mu byo basanzwe bakora ku ihindagurika ry’ikirere, ibintu impirimbanyi zanenze cyane ko bidafatika.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko ibyo bijeje ubu bitarimo ibikorwa bitangiye “kumvikana nk’icyuka“. Yagize ati: “Ibi byiyemejwe…ni nk’ibitonyanga mu nyanja iri gushyuha vuba cyane.”

 

Net zero isobanuye kugabanya imyuka ihumanya ikirere cyane bishoboka, kugeza ubwo igihugu kigera hafi cyangwa kuri zero mu kuyohereza. Ariko Ubushinwa – igihugu gihindanya ikirere kurusha ibindi – n’Uburusiya ubu birasaba ko iriya ntego yigizwayo ikagezwa mu 2060.

 

Yaba Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa cyangwa Vladimir Putin w’Uburusiya nta n’umwe waje mu nama ya G20, gusa batanze ubutumwa ku mashusho. Gusiba kwabo byateye kongera kwibaza niba ibihugu bikize ibyo byiyemeje bizasohozwa.

 

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga