• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Ethiopia: Abiy Ahmed avuga ko hari ingabo z’amahanga zafashije inyeshyamba mu mirwano

Umwanditsi
November 2, 2021

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed avuga ko ingabo z’amahanga zarwanye ku ruhande rw’inyeshyamba zo muri Tigray mu mirwano yo mu gihe cya vuba aha gishize mu duce tw’ingenzi two mu karere ka Amhara.

Abiy, ibi yabivuze mu ijambo yagejeje ku bategetsi bo hejuru muri Leta ya Ethiopia ryanyuze kuri televiziyo, ijambo rya mbere avugiye kuri televiziyo nyuma y’ibyatangajwe ko imijyi ya Dessie na Kombolcha yafashwe n’inyeshyamba.

Yavuze ko “abarwanyi batari Abanya-Ethiopia bagize uruhare” mu mirwano iherutse kubera mu nkengero z’iyo mijyi ibiri.

Atavuga aho bakomoka cyangwa ngo atange gihamya, Bwana Abiy nkuko BBC ibitangaza, yagize ati: “Hari abazungu n’abirabura barwanye ku ruhande rwa TPLF [Tigray People’s Liberation Front] barapfa”. TPLF yahakanye ibyo birego.

Bwana Abiy yavuze ko ubusabe bwa Leta ye bwo mu mezi macye ashize bwuko abaturage bashoboye bafasha igisirikare kurwana n’inyeshyamba butateguwe neza, nubwo hari umubare munini w’urubyiruko wabwitabiriye.

Akomoza ku kuba imirwano ikomeje, Bwana Abiy yagize ati: “Ingamba [urugamba] zishobora kugenda nabi bitewe n’impamvu zitandukanye ariko ku mpera igihugu kizatsinda intambara”.

Yashinje inyeshyamba zo muri Tigray gushaka gusubira ku butegetsi ngo zishyire mu bikorwa gahunda yo gufata abo mu bwoko bumwe nk'”abaturage bo mu cyiciro cya mbere” mu gihugu.

Yanasubiyemo itangazo Leta yari yasohoye mbere yaho ivuga ko inyeshyamba zishe abaturage b’abasivile barenga 100 mu mujyi wa Kombolcha, ibyo inyeshyamba zo muri Tigray zahakanye.

Imirwano yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ubwo inyeshyamba zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n’umurwa mukuru wayo Mekelle.

Ubu zibumbiye mu mutwe wa Tigray Defence Forces (TDF) uhuriwemo na TPLF n’indi mitwe yitwaje intwaro yaho. Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n’ingabo za Leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

Abakuru ba TPLF bashwanye na Bwana Abiy ku bijyanye n’amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by’ingabo za Leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y’igitero Leta yayigabyeho. Leta ya Ethiopia ivuga ko TPLF ari umutwe w’iterabwoba, ariko TPLF yo ivuga ko ari yo Leta y’akarere ka Tigray yemewe n’amategeko.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga