• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Habonetse ikinini kivura abashobora kuzahazwa na Covid-19 ku kigero cya 89%

Umwanditsi
November 6, 2021

Umuti w’ikinini ukirimo kwigwa neza wo kuvura Covid-19 wakozwe na kompanyi Pfizer yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugabanya gushobora kuremba gushyika aho winjira ibitaro cyangwa gupfa ku kigero cya 89% mu bantu bakuze n’ab’intege nke nk’uko byagaragaye nyuma yo kugeragereza uwo muti ukoze ku buryo bw’ikinini ku barwayi.

Uwo muti ukoze mu buryo bw’ ikinini kiswe Paxlovid, utegerejweho gukoreshwa mu gihe ibimenyetso by’indwara bimaze kugaragara ku bantu bafite ibyago byinshi byo gushobora kurwara bakaremba.

Uyu muti, uje nyuma y’umunsi umwe urwego rushinzwe kwemeza imiti mu Bwongereza rwemeye umuti usa n’uwo wakozwe na Merck Sharp na Dohme (MSD).

Pfizer nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza, ivuga ko yahagaritse kugerageza uwo muti vuba kuko ibisubizo bya mbere byabaye byiza cyane.

Ubwongereza, bumaze gutuma ho (cures) yokwandikirwa abantu 250.000 y’uwo muti wa Pfizer hamwe n’iyindi 480.000 y’ibinini bya molnupiravir wa MSD.

Uwo muti wa Pfizer uhagarika ibyo virusi ikenera (enzyme) kugira ngo yiyongere mu muntu. Ufashwe hamwe n’urugero ruto rw’uwundi witwa ritonavir, umara umwanya mumini mu mubiri kurusha. Umuntu afata ibinini bitatu kabiri ku munsi, iminsi itanu.

Umukuru w’iyi kompanyi Albert Bourla, avuga ko icyo kinini gifite “ubushobozi bwo kurokora ubuzima bw’abarwaye, kugabanya gusinzikazwa/kuzahazwa na Covid, hamwe no gutuma icyenda ku 10 y’abarwaye bitaba ngombwa ko bajya mu bitaro“.

Ibyavuye mu kugerageza uwo muti

Ugukingirwa Covid -19 hakoreshejwe inkingo nibyo bigaragara nk’uburyo bwa mbere bwiza bwo kurwanya icyo cyorezo, ariko hari n’abakenera kuvurwa bari I muhira, cyane cyane abantu b’intege nke baba banduye.

Ibyavuye mu kugerageza uwo muti ku barwayi 1.219 bashobora kuzahazwa cyane, bari bamaze iminsi banduye Covid, byerekanye ko 0.8% y’abahawe Paxlovid binjijwe ibitaro mu gihe bashyitse 7% ku bahawe uruhendo/utari wo rw’uwo muti (placebo). Bahawe uwo muti hashize iminsi itatu bagaragaje ibimenyetso bya Covid.

barindwi mu bahawe umuti w’uruhendo/utari wo barapfuye mu gihe mu bahawe umuti nyawo ata n’umwe yapfuye.

Abafashe umuti nyuma y’iminsi itanu ibimenyetso by’indwara bigaragaye, 1% yaruhiye kujya mu bitaro ariko nta n’umwe wapfuye. Aho ni mu gihe 6.7% y’abahawe umuti w’uruhendo bagiye mu bitaro hanyuma 10 muri bo bagapfa.

Abarwayi bageragerejweho uwo muti ni abageze mu za bukuru cyangwa basanganywe ibindi bibazo by’ubuzima bagendana bituma bagira ibyago byinshi byo gushobora kuremba kubera Covid. Bose nta bimenyetso bikomeye cyane bya Covid bari bafite.

Dr Stephen Griffin, umwarimu kuri kaminuza y’ubuganga ya Leeds avuga ati: “Kubona iyo miti ikora bishobora kuba bitangije igihe gishyashya mu bushobozi bwacu bwo kurinda ingaruka zikomeye z’indwara ya SARS-Cov2 (coronavirus) kandi ni ikintu nkoramutima mu kwita ku bantu bashobora kuremba kandi bashobora kutabona urukingo cyangwa kutagira icyo rubamarira”.

Pfizer, irimo iriga ingaruka z’uwo muti ku bantu badafite ibyago byinshi byo gusinzikazwa/kuzahazwa na Covid hamwe n’abamaze kuba barabanye n’umuntu urwaye Covid mu nzu iwabo.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga